Video Abakobwa Beza

U Bwongereza: Umugabo umwe kuri batanu ntahindura ikariso

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza bwagaragaje ko abagabo 8 ku icumi ari bo baba bahindura amakariso buri munsi mu gihe abagore bo ngo baba bayahindura buri munsi nibura ku kigero cya 98%.

Urubuga rwa internet 7sur7.be dukesha iyi nkuru ruvuga ko muri iki gihugu ugereranyije usanga abubatse ingo ari bo bahindura amakariso buri munsi ku kigero cya 88% mu gihe mu ngaragu 82% ari bo babasha guhindura amakariso buri munsi. Ibi ngo bikaba bigaragaza ko kugira uwo mwashakanye bifite umumaro munini kuko bituma abashakanye bita ku isuku mu rwego rwo kwirinda kubangamirana.

Cyakora ngo mu rwego rwo kwita ku isuku ndetse no kugira ubuzima bwiza, byaba byiza buri wese yitaye ku isuku y’imyenda ye y’imbere aho kurindira ko igaragaza umwanda ngo babone kuyimesa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment