Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ububirigi: Inda imwe kuri enye (1/4) zikurwamo n'Abakobwa

Kimwe cya kane cy’inda zikurwamo mu gihugu cy’u Bubiligi bikorwa n’abagore bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko. Igihugu cy’u Bubirigi ni cyo kiza ku isonga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, nk’uko byanditswe na Het Belang van Limburg na Gazet van Antwerpen ku mibare yafashwe y’abagore bakuyemo inda mu bihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

Urubuga rwa internet 7sur7.be, rutangaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bwagaragaje ko abagore bari munsi yimyaka 20 bakuramo amada, cyane mu mwaka w’ 2008 bagaragaza imibare yabo bagore. Mu bubirigi umubare w’abakuramo amada wiyongereye kugera kuri 14,7 ku bagore 1000 na 25,2 muri rusange.

Umusenaterikazi Marleen Temmerman yatangaje ko mu nyigo yakozwe, yagaragaje ko abantu bakuze badakunze gutwara inda zitateguwe kuko ngo baba bakoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro ku buryo buboroheye; akavuga ko umuntu abonana na muganga akaba yamuha inama ku bijyanye no guhindura cyangwa guhagarika kuringaniza urubyaro.

Mu mwaka wa 2008 mu Burayi habaruwe miriyoni 1,2 z’inda zakuwemo ku bantu ku kigereranyo cy’abagore 10 ku bandi 1000. Mu gihugu cy’Ububiligi habarwa byibura 7,5 ku 1000 n’abandi 18.595 by’abantu bakuramo inda.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment