Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ubugimbi n’Ubwangavu

Ubugimbi n’ubwangavu, ni kimwe mu bihe bikomeye cyane umuntu anyuramo. Nyamara, ugasanga ababurimo bafite byinshi bibaza mu biri kubabaho, akenshi bakanabiburira ibisubizo. Aho bamwe mu bantu bakuru bumva ko ntacyo bakwiriye kubuvugaho, cyane cyane ko usanga bihurirana n’imiziro n’imiziririzo iba mu muryango nyarwanda.

Ubugimbi n’ubwangavu hifashishijwe ubushakashatsi

Ubugimbi n’ubwangavu butangirana no gukura ku bijyana n’ibitsina, hanyuma icyo gihe kikarangirana no gukura mu bijyana n’imibanire y’abantu n’abandi. Iri hinduka rikaba riba ku bana bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 12 na 17, byose bijyana n’aho uwo mwana aba, uko arya, ndetse n’ubucucike bw’abaturage abana nabo.

Niyo mpamvu ngo abana batuye mu karere k’imirongo ngengamirase (zone tropicale) hamwe n’abatuye mu gace k’imberabyombi, (zone méditerranéenne) ngo baba bajya mu bugumbi n’ubwangavu hakiri kare, ku myaka hagati y’i 9 na 14. Mu gihe abatuye mu tundi duce dusigaye usanga dukonja cyane, ngo batangira iki gihe bamaze kugera nibura ku myaka 14, kugenda ukageza kuri 17. Ikindi ni uko usanga abakobwa bagira ubwangavu hakiri kare, nibura mbere ho imyaka ibiri ugereranyije n’igihe abahungu bazabonera ubugimbi. Nanone kandi, kubera abantu benshi, urusaku rwinshi n’ibindi, abana bo mu mujyi binjira muri iki gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu mbere y’abatuye mu byaro.

Uko ubugimbi cyangwa ubwangavu bugaragara ku mubiri

Icya mbere kiranga ubugimbi n’ubwangavu ni ukumera ubwoya ahantu hatandukanye ku mubiri, harimo ku maguru, ku gitsina (insya), no mu kwaha (inshakwaha). Ibi biba kuri bombi, abahungu n’abakobwa, uretse ko abakobwa bagira ubwoya buke ugereranyije n’ubw’abahungu.

Ku mukobwa

Amabere aramera. Hanyuma amatako ye nayo akaguka kugirango azabashe kwakira umwana. Ikindi kandi arabyibuha. Igitsina cy’umukobwa, ahari umwenge ukomerezaho ibice biri imbere mu mubiri, usa n’uwimuka. Ukava ahagana imbere, ukarushaho kujya inyuma mbese hagati y’amaguru. Muri iki gihe, nibwo uwari umwana w’umukobwa noneho ubona yahindutse umugore ukiri muto koko. Ibyangombwa byose arabifite.

Ku muhungu

Uretse bwa bwoya twavuze, we afite n’ubundi arenzaho, cyane cyane mu maso, ari naho hamera ubwanwa. Muri iki gihe, umuhungu imikaya ye irakura. Igakomera. Amaboko ye nayo akaba maremare kurushaho. Igihe cy’ubugimbi, nibwo udusabo tw’intanga tw’uyu mwana w’umuhungu, hamwe n’igitsina cye bibyibuha. Hanyuma ugasanga umuhungu atangiye kujya azana ibimeze nk’ururenda rw’umweru. Akenshi usanga bimubangamiye. Ubu uyu mugabo w’ejo yatangiye kujya abira icyuya ku gahanga, hejuru y’ikibuno, hamwe no ku birenge.

Mu mitekerereze

Igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu ni igihe gitera abana babwinjiyemo kwibaza byinshi, nyamara ugasanga abantu bakuru ntibitaye ku kubasobanurira ibirimo kubabaho n’impamvu yabyo. Ibi bikaba biterwa ahanini n’uko usanga uku guhinduka kwerekeza ku mibonano mpuzabitsina, kwivanga no kuba bagihuzagurika ku mibanire yabo n’abandi, cyane cyane abantu bakuru, byiyongera ku miziro n’imiziririzo, usanga bituma abantu bakuru babura aho bahera babasobanurira, kuko binababangamira cyane. Ibi rero bituma uyu mwana yibaza byinshi ku bantu bakuru, ndetse akagerageza kubishakira igisubizo ntawe ubimufashijemo, aribyo bimuhereza uko azitwara mu gihe cy’ejo kizaza, cyangwa se bimuhereza kugira imyitwarire y’umugabo cyangwa umugore azaba we.

Ubungubu n’ubwo afite ibyamuhindutseho kandi akaba yumva yakuze, ariko agomba kugerageza kuguma mu buzima busanzwe, aho ahura n’abandi banyeshuri niba yiga, abarimu, ababyeyi, inshuti ze n’abandi. Muri iki gihe imibanire y’uyu mwana n’ababyeyi be irahinduka, kuko aba ashaka kwigaragaza no kuba ibyemezo bye aribyo byakurikizwa. Ariyumva ko yakuze kandi ko ntawe ukwiriye kumuvuguruza. Ubu arashaka kwigenga, nyamara ntibikuraho ko agikeneye gutungwa n’ababyeyi be, guhabwa amafaranga n’ibindi byose akeneye, ndetse no gukomeza kumwereka urukundo. Kubagarukira ngo agire ibyo abasaba rero kandi yashakaga kwigenga, ibi nabyo biramugora cyane.

Icyo akeneye cyane kurushaho, ni uko abona abamutega amatwi, ababona ko afite ibyo abashije gukora kandi bakamureka akabikora, mbese nawe bakamurekera ijambo ku bintu runaka. Ku bijyana n’imibonano mpuzabitsina, iki gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kiba kigoye kuko usanga ibyo uyu mwana yifuje byose ashaka no kubishyira mu bikorwa.

Mu mitere

Aba bana binjiye mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, yaba umuhungu cyangwa se umukobwa, bashobora kuzana ibiheri mu maso. Ibi biheri mu maso bakaba baba babitewe n’umusemburo uruhu rwabo ruzana muri iki gihe, umusemburo witwa sébum, urinda uruhu kuumagara kandi ukanarurinda microbes zitandukanye. Ibi biheri biba bizashira igihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kirangiye, uretse ko hari n’ubwo bikomeza. Iyo bibaye ibikomeye ariko, n’ubwo ari ibiba byazanywe n’uyu musemburo uruhu rwavubuye, ntibibuza uyu mwangavu cyangwa se iyi ngimbi kujya kwa muganga.

Muri iki gihe, ijwi rirahinduka haba ku muhungu cyangwa se ku mukobwa, uretse ko ku muhungu ariho byumvikana cyane kuko ahita agira ikijwi kinini, mu gihe iry’umukobwa ryo rirushaho gutyara.

Uyu mwana w’umukobwa ugeze mu bwangavu yari yaravukanye intanga ngore, ariko zari zitaratangira kujya zikura ngo zirekurwe. Ubu rero nicyo gihe bigiye gutangirira, aho agiye kujya mu mihango ye bwa mbere. Ibi bizaterwa n’umusemburo wa œstrogène umubiri we ugiye gutangira kuvubura. Yaba yarabwiwe ko bibaho cyangwa se atarabibwiye, ntibizamubuza kugira ubwoba ho gato niyibonaho aya maraso amuturutse mu gitsina ku nshuro ya mbere. Uretse igihe atwite, cyangwa yonsa, uku kujya mu mihango bizakomeza kugeza igihe uyu mwana w’umukobwa azacurira, ahagana ku myaka 40, 50. Guhera ubu, uyu mwana w’umukobwa aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ashobora gusama.

Ku muhungu we, ubu umusemburo wa testosterone nawo watangiye kuvuburwa, uyu musemburo ukaba ariwo ugiye gutuma uyu mwana w’umuhungu atangira kugira intanga mu dusabo twe tw’intanga, ubu zizajya zikorwa buri munsi. Ubu agiye kujya yiroteraho, cyangwa se kubyuka mu gitondo agasanga yaraye yisohoreyeho ninjoro, rimwe na rimwe bitewe n’ibyo yarose akinibuka.

Ibibazo bishobora kubaho

Nk’uko twavuze ku kuntu uyu mwana wageze mu bugimbi cyangwa se ubwangavu aba akeneye umwumva, yumva akeneye kwigenga, kandi yumva ko yakuze, aho arwana no kuba ibijyana n’ibitsina kuri we byakuze ndetse afite n’irari ryo kubikoresha mu gihe ukubana n’abantu muri rusange, cyane cyane abantu bakuru byo atarabimenya neza, ibi hari abo bitera kuba bakwijandika mu biyobyabwenge, mu mibonano mpuzabitsina se, cyangwa se mu nzoga. Bityo ugasanga bibagizeho ingaruka ku bantu bari bakwiriye kuzababo. Hari n’abumva abantu bakuru badashaka kubumva kandi bo babonaga ibyo bakora ari bizima, bakabura ababasobanurira, bityo ugasanga hari abo biviriyemo kwiyahura, cyangwa se ugasanga abandi bahindutse ibyihebe.

Ubugimbi n’ubwangavu rero, ni igihe gikomeye, ku buryo ababyeyi bafite abana bakwiriye kubaba hafi, no kugerageza kubumva, bakabasobanurira, bityo bakabafasha kuva mu bwana neza berekeza ku kuba umuntu mukuru.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment