Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ubugumba Bw'Abagabo Bugendana N'Imyaka Bafite

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga bo mu gihugu cy’u Bufaransa bwagaragaje ko urugo rumwe mu ngo ebyiri ziba zabashije kwisuzumisha ku kibazo cyo kutabyara k’umugabo ari rwo rubasha kubona urubyaro bitewe ahanini n’imyaka umugabo aba agezemo.

Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje iyi nkuru kivuga ko ku wa mbere w’iki cyumweru, iri tsinda ry’abashakashasi ryatangarije ikinyamakuru Human Reproduction cyo mu Bufaransa cyandika ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ko abagabo bafite imyaka hejuru ya 35 baba bafite amahirwe make yo gukira iki kibazo cyo kutabyara.

Iri tsinda ry’abashakashatsi ku bijyanye n’imyororokere muri kaminuza y’i Toulouse ryari rikuriwe na Walschaerts hamwe na Louis Bujan ryatumye habaho igenzura ry’ibyagezweho n’umushinga wo gufasha ingo zifite ikibazo cyo kutabona urubyaro biturutse ku bugumba bw’umugabo bakurikiranirwaga mu kigo ‘Centre de Stérilité Masculine de Toulouse’ hagati y’umwaka wa 2000 na 2004 hagamijwe kubasfaha kubona urubyaro.

Mu bantu 1131 bakoreweho ubu bushakashatsi, 56% byabo ni bo babashije kubona urubyaro. Muri bo 16% ni bo babonye urubyaro habayeho gutwita ku buryo busanzwe bw’abagore babo, 8% babyara babanjije kubagwa naho 32% babona urubyaro babikesha inama bahawe n’abaganga bakorera kuri iki kigo.

Muri rusange, ubu bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko inama na servisi zitangirwa kuri kiriya kigo zitanga umusaruro mwiza ku buryo nibura 48% by’ababagana bafite ikibazo cyo kutabyara babasha kubona urubyaro. Ubu bushakashatsi bukaba bugaragaza ko 64% by’ingo z’ababana bafite munsi y’imyaka 35 na 31% ku ngo z’ababana bafite hejuru y’iyi myaka. Iyi ikaba ari na yo mpamvu byaba byiza ku ngo zabuze urubyaro kwisuzumisha hakiri kare cyane ko ngo hagati ya 9 na 14% by’ingo zo mu bihugu byateye imbere bahura n’iki kibazo cyo kubura urubyaro mu gihe mu Bufaransa usanga urugo rumwe kuri zirinrwi bahabwa inama kuri iki kibazo ngo babashe kubona urubyaro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment