Video Abakobwa Beza

Ubukene Bukunze Kuba Intandaro yo Gutandukana

Ubukene ngo bugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abashakanye. Ibi ngo bikaba bidashidikanywaho, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Bwongereza. Ku nshuro ya mbere, guhera mu mwaka wa 2003, mu gihugu cy’u Bwongereza no mu gihugu cya Galles, ngo umubare w’ingo zisenyuka ntiwasibye kwiyongera umwaka ku mwaka, ku buryo mu mwaka wa 2010, hari hamaze kubarurwa ingo zigera ku 119.589, mu gihe mu mwaka wa 2009 habarurwaga abagera ku 113.949, nk’uko tubikesha 7sur7.be.

Nk’uko bitangazwa n’icyo kigo cy’ibarurishamibare, ngo uko gutandukana gushingira ku igabanuka (kimwe no gushira) ry’umutungo. Ibyo ngo bituma ingo nyinshi zisenyuka, ahanini bishingiye ku ngiongo y’amafaranga. Ngo hakaba haragaragaye gusenyuka kw’ingo nyinshi mu mwaka wa 1993, bitewe n’izahara ry’ubukungu nyuma y’uko ryari rityangiye mu mwaka wa 1990. Ibyo ngo byatumye ingo zitabarika zisenyuka, aho abashakanye bagendaga bacungana ku jisho kugeza igihe batandukaniye burundu.

Ubusanzwe, bivugwa ko ihungabana ry’ubukungu rishobora gutera ibibazo n’impungenge ku bukungu, imihindagurikire y’uburyo bwo kubaho ndetse n’ihungabana ry’ibijyanye n’imirimo. Abantu benshi bakaba bajya batekereza ko bashobora gusohoka muri ibyo bihe, nubwo baba bafite ubushobozi budahagije. Aha ni ho benshi, by’umwihariko mu bihugu byateye imbere bavuga ko abantu bashobora gutandukana cyane kuko baba nta mibereho ifatika bagifite ugereranije n’uko bari basanzwe babaho. Aha ariko na none, abandi bo bavuga ko ari bwo biba bigoye kuko ngo abenshi batabona ubushobozi bwo kubikora kuko biba bikenera gushaka abunganizi mu manza bo kubafasha kandi bagomba kubishyura.

Muri rusange, mu gihugu cy’u Bwongereza, akenshi ukubana k’umugabo n’umugore kubarirwa ku mpuzandengo y’imyaka 11 n’ibice byawo bine. Nk’uko bigaragazwa muri iyo mibare mishya, ngo imiryango yatandukanye mu mwaka wa 2010, wasangaga byibura ifitanye umwana ubarirwa mu myaka 16. Ikigereranyo cy’imiryango itandukana mu bwongereza kikaba cyarikubye hafi kabiri guhera mu mwaka wa 1980.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment