Video Abakobwa Beza

Ubuki ni kimwe mu bifasha abafite ibibazo byo gutwita ndetse no gutera akabariro

Ubuki ni kimwe mu mu bifasha kongera uburumbuke, gutwita ndetse no gususurutsa neza mugenzi wawe igihe utera akabariro, nk’uko tubikesha www.livestrong.com.

Clive Brockdorff n’umugore we Susan Fletcher, umuhanga mu by’imirire avuga ko ibyo inzuki zihova bifasha intanga ngore gukora neza kugira ngo umugore abashe gutwita.

Umugore we Suzana avuga ko iyo umuntu afite ibibazo byo kudatwita akaramuka akoresheje ubuki mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu ashobora kubibonera igisubizo kuko ngo ubuki bugira uruhare runini mu kurema urusoro ruvamo umwana.

Ubuki inzuki zihova mu bimera bukungahaye kuri potasiyumu, sodiyumu na zenki, hiyongeraho n’izindi 24 kandi muri aside yitwa amino, acide 24 umugabo agira, 20 zose ziboneka mu byo inzuki zitara byitwa bee pollen. Suzana akomeza avuga ko intanga ngabo zo ku rurabo (pollen) zitanga amahirwe menshi yo gutwita nk’uko ubushakashatsi bw’Abanyaburayi n’Abanyamerika bwagiye bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko pollen zifasha mu kugarurira ubuyanja igitsina gabo cyangwa se gore igihe kinaniwe cyangwa se umuntu urimo gusaza kuko zifite imisemburo karemano igaburira imyanya myibarukiro.

Ikindi ngo bifasha ni ukongerera igitsina imbaraga igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ntikibe cyacika intege vuba.


Intanga ngabo zo ku rurabo na none dushobora gusanga mu buki zituma agasabo k’intanga ngore gakora neza kandi bikongerera igi imiberereho myiza.

Ubuki ntibufasha gusa mu gutwita cyangwa se gutera akabariro ahubwo bufasha no mu bindi bice bitandukanye by’umubiri. Nko kuvura inkorora, asima, impiswi n’uburibwe bwo mu gifu. Bivugwa ko bamwe bakoresha ubuki mu gukiza igisese cyaziyemo izindi ndwara (infected wound).

Nubwo ubuki bugira akamaro kanini ku muzima bw’imyororokere ndetse no mu mibonano mpuzabitsina, iyo ufashe bwinshi kandi igihe kirekire bishobora gutera indwara impindura. Bishobora na none kubuza amara gukora neza igihe hanyunyuzwa ibyo umubiri ukeneye.

Iyo ukunda gukoresha ubuki, mu gihe kirekire bishobora kukuviramo kuzarwara amenyo kandi bikanatera kuba warwara indwara ziterwa na aside kuko na bwo buba buyifitemo.

Ku bana bato, ubuki bwinshi si bwiza kuko bigora cyane igogorwa cyane ko baba bataranakura. Bishobora kugorana igihe bagiye kwituma (constipation), bafatwa n’indwara bita botulism irangwa n’intege nke (weakness) ndetse no kubura ubushake bwo kurya (appetite).

Ku bw’ibi byose, abakurikirana ubuzima bw’abana bavuga ko atari byiza guha abana ubuki bari munsi y’imyaka 12, abagore batwite cyangwa se bonsa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment