Video Abakobwa Beza

Uburyo bwo gukomeza umubano n’uwo mwashakanye bitagusabye amafaranga menshi

Kuryoshya no kukomeza kugirana umubano mwiza n’uwo mwashakanye ngo ntibigomba ko muba mufite akayabo k’amafaranga.

Mu gihe haba hari abantu benshi batekereza ko byaba bikenera amafaranga kugira ngo havugururwe umubano hagati y’abashakanye kandi ubuzima bukomeze kubaryohera nk’igihe bari bakirimo kurambagizanya, umwanditsi Kim Olver ukomoka mu gihugu cya Australia, akaba amenyerewe mu kugira inama abashakanye, abinyujije ku rubuga rwe rwa internet http://www.therelationshipcenter.biz/ avuga ko abashakanye bashobora kwihitiramo igihe kibanogeye bagakoramo ubintu bitandukanye bityo ngo ubuzima bugakomeza kubaryohera kandi bitanabatwaye amafaranga.

Dore bimwe mu bintu 52 avuga ko bishobora gutuma abashakanye bakomeza kuryoherwa n’ubuzima bwabo bwa buri munsi kandi badahenzwe:

1. Gufata igihe kinini cyo kuganira ku bintu bisekeje igihe bageze ku buriri batarasinzira
2. Gufata igihe bagafatanya gutegura ifunguro bose bazi ko bakunda kurya ( guteka)
3. Gufata umugoroba umwe bakaganira ku bikorwa by’umunsi, ibyo bateganya gukora mu minsi iri imbere, ndetse bakanaganira ku bantu b’ingirakamaro mu buzima bwabo.
4. Kugerageza guhanga udushya dutandukanye dushobora gutungura uwo mwashakanye ndetse no gufata akanya ko gukina udukino tw’urukundo dutandukanye.
5. Gufata akanya ukegera umufasha wawe ukamucira inzara na we akazigucira
6. Gukorerana massage mwishimye kandi muri ahantu hafite isuku.
7. Gutemberana ahantu hitaruye aho mutuye no gukorana imyitozo ngororamubiri
8. Gukinana imikino itandukanye nk’ amakarita, koga, kubyina n’iyindi.
9. Kwicarana mukibukiranya ibihe byiza mwagiye mugirana ndetse byaba byiza mukongera no kureba udufoto twanyu twa kera dufite ibyo tubibutsa.

Nk’uko Kim Olver akomeza abivuga ku rurubuga rwe kandi, ngo ibi bikorwa binyuranye bigomba gushakirwa umwanya kuko ngo usanga igituma abashakanye batumva icyanga cy’ubuzima ari uko bahugira mu mirimo itandukanye y’urugo nk’akazi, guteka, kwita ku bana n’ibindi bityo ngo ugasanga bo biyibagiwe. Avuga ko batagomba gutwarwa n’ibyo ngo bibagirwe kwishakira umwanya wo kwiyitaho ngo kuko ari cyo gituma ubuzima buhora ari bushya kandi buryoshye ku bashakanye ndetse n’imibanire yabo na yo igahora ari myiza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment