Video Abakobwa Beza

Uburyo bwo gukoresha « maquillages » usanzwe utazikoresha

Abakobwa bakunze kugura imiti yo kwisiga mu maso ari yo bita « maquillage » bitewe nuko batekereza ko byaba ari ngombwa cyangwa se babibonanye abandi mu mihanda mu maresitora cyangwa ahandi hantu…

Icya mbere cyo kumenya mbere yo kugura maquillage zo ku munwa ngo icya mbere cyo kureba ni ingano yumunwa wawe niba ari muto cyangwa ari munini iyo umaze kumenya ingano yayo bigufasha kumenya mu byukuri ubwoko bwa maquillage ukeneye. Mu bisanzwe maquillage zo ku munwa zidufasha kugaragara neza kuko tuba twahinduye kenshi amabara ku munwa wacu.

Abahanaga bavuga ko ari byiza ko ubikoresha bwa mbere yabanza agasura muganga akamugira inama mu byo bita « Cosmetic » na « esthetic » akabanza akakugira inama akurikije uko abona byakugwa neza cyangwa se niba byakubera cyangwa ntibikubere bityo akagufasha guhitamo maquillage igukwiriye utagiye gukoresha ya yindi bakoreye publicite ukaba wayikunze cyangwa ya yindi wabonanye runaka.

Ibara rero rya « maquillage » yo ku munwa rifata impande zitandukanye niyo mpamvu yo kuyisiga ku bantu bafite iminwa mito ngo ni byiza ko bakwirinda gukoresha maquillage zijime cyane ndetse n’abafite iminwa minini bakirinda kwisiga izinyerera cyane.
Kubakeneye ko iminwa yabo igaragara ko ari minini n’ukuvuga abafite iminwa mito ngo bakoresha « vaseline » cyangwa « rouge a levre » naho ababa bafite iminwa minini bo babagira inama yo kwisiga maquillage zijimye kandi bakirinda kwisiga izi izibengerana cyangwa zinyerera cyane.

Ku bantu batameneyereye cyangwa batazi gusiga “maquillage » ku minwa yabo ngo ni byiza ko bajya babanza bajya babanza bushyiraho nka rouge a levre cyangwa akandi ga tube ubunti akabona gukurikizaho ikindi kintu yaba rabero tiro cyangwa ikindi cyintu ngo kuko iyo bitagenze gutyo ukabicurika ibyo wasizeho mbere bivaho ugasanga umuntu ntari gusa neza ibyavuzwe hejuru bikaba bifasha umuntu gukomeza kugumana « maquillage » ye nta kibazo kindi afite.

Indi nama batanga ngo nuko iyo ushaka ko ibyo wasize ku munwa bigira gahunda ngo nuko wirinda gukweduracyane iminwa yawe mu gihe ushaka kuyizimangatanya ngo ahubwo uhera hagati ku munwa wo hejuru werekeza mu nguni uzamura gutyo gutyo.
Ku basaanzwe bakora “maquillages” zo ku munwa cyangwa n’ababa bari kubyiga ngo ni byiza ko witwaza ibyo wisigisha cyane cyane rabero yaba mu bihe by’imbeho cyangwa iby’ubushyuhe ngo kuko uretse gutuma iminwa yawe ihora itoshye ngo binatuma uhora usa neza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment