Shakisha

Video Abakobwa Beza

Uburyo bwo kubona urubyaro ku miryango itabyara

Abashakashatsi bavumbuye uburyo bwitwa ART, Assisted Reproduction Technology, ubu buryo bukaba bwarafashije imiryango itari mike yari ifite ikibazo cyo kutabyara.

Ubu buryo bukaba ngo bwifashishwa kenshi ku miryango iba yaregereye muganga akayifasha muri ubu buryo. abashakashatsi bazobereye ku mihindagurikire y’umubiri bavuga ko nubwo ubugumba bizwi ko buriho ngo ariko akenshi abantu bakunze kuvuga ko bafite ikibazo cy’ubugumba ndetse ntibirirwe bajya kwa muganga nyamara ngo Atari ko bimeze ahubwo ari ikindi kibazo cy’imihindagurikire y’umubiri cyangwa ibindi bibazo by’imyororokere bikenera kujya kwa muganga.

Doctissimo.com ivuga ko Ubufasha bukomeye bwakomeje gukorwa mu myaka icumi ishize ku bagore bafite ubugumba ndetse benshi barakira, ku ruhande rw’abagabo uru rubuga ruvuga ko abagabo baterwa ubugumba n’imiterere y’umubiri wabo cyane ku bijyanye n’amasohoro ndetse n’ubushobozi bafite bwo gusohora. Ibi ngo bikaba bitabuza ko bombi bafite iki kibazo batakoresha ubu buryo bwa ART.

Ubu buryo bwa ART abahanga batanga inama ko ubukoresha abanza kubigirwamo inama na muganga mu gihe we ubwe yagupimye akabona ko ukwiriye kubukoresha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment