Video Abakobwa Beza

Uburyo bwo kugabanya kubyara abana b’impanga

Ubu buryo bwo kugabanya amahirwe yo kubyara abana barenze umwe bukoreshwa kubera impamvu z’umutungo, zo mu miryango, n’imitekerereze y’umuntu, hakaba himurwa urusoro rukarererwa hanze ya nyina. Ibi bishobora kugira ingaruka zitari nziza rimwe na rimwe.

N’ubwo nko mu Bufaransa ho byabaye nk’inzira yo kugabanya insoro ebyiri (deux embruyons), ibi ntibituma umubare w’ababyara impanga ugabanuka nk’uko tubitangarizwa n’urubuga www.doctissimo.fr.

Gutwita abana barenze umwe ngo biragorana n’ubwo usanga ukubyara bisanzwe bitanga abana benshi ku kigero cya 1%, gusa mu myaka y’ubukure no guhora ufata imiti ifasha kubyara ndetse no gufata urusoro rugashyirwa ahabugenewe biri mu bigabanya uyu mubare.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gutwita abana benshi bitagira ingaruka ku babyeyi gusa ahubwo no ku bana bagira imbogamizi iyo bari mu nda.

Umugore utwite we agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, kubyara bitageze ku gihe, binashobora gutera kuva imyuna, bitera imfu z’abagore n’umubare w’ababagwa ukiyongera.

Mu kugabanya ibi byago no kongera amahirwe yo kubaho neza mu miryango, hashyizweho ubu buryo usanga bwaragize akamaro ku busugire bw’umugore.

Abo mu bihugu nka Suede bo bahisemo kujya bafata urusoro baha amahirwe yo kuba rwavuka neza. Uku guhitamo kuba gushingiye ku miterere y’iryo gi kandi banagereranya amagi yombi bareba irifite uburambe kurusha irindi.

Ibi bisaba abaganga b’inzobere bashobora kuba bafata urundi rusoro mu gihe rwa rundi runaniwe kwihangana kandi biba bigomba gukorwa vuba bishoboka.

Ubu buryo ngo burahenda cyane ariko bufasha mu kwitabwaho no kuvurwa bihagije n’iminsi y’ibitaro ikagabanuka ndetse n’imfu z’abana ziragabanuka, ibyo ngo bikaba biterwa n’imirimo iboneka muri iki gikorwa.

Iki gikorwa rero abantu ntibacyumva kimwe kuko hari abavuga ko nta mpamvu n’imwe yagatumye umugore ahitamo kubyarira hanze, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo kurinda ubusugire bw’umugore, n’ubw’umuryango.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment