Video Abakobwa Beza

Uburyo bwo Kwirinda Guhangayika ku Kazi

Nkuko tubikesha Tony Wong, Impuguke mu mibereho myiza y’abakozi no gutegura imishinga mu Ruganda rwa TOYOTA rukora amamodoka, ngo hari inama z’ingenzi zagufasha ukarushaho gutunganya akazi kawe neza mu gihe gito kandi ukirinda Stress mu kazi kawe ka buri munsi. Izo nama ni izi:

1. Mbere yo gutangira akazi mu gitondo, kora urutonde rw’ibintu by’ibanze kurenza ibindi usabwa gutunganya kurenza ibindi, iby’ingenzi hejuru ugende umanuka ujya hasi bitewe n’ibyo ushaka kugeraho kurenza ibindi uwo munsi.

2. Gerageza kwirinda ibintu byose byakurangaza mu kazi kandi ukorere ahantu hatuje. Mu gihe kingana ni isaha imwe n’igice cyangwa ebyiri uri mu kazi ushobora kujya ucishamo ugafata akaruhuko kangana n’iminota itanu gusa.

3. Korana umwete, gabanya akazi ugiye gukora mo uduce bitewe n’intego ufite kuri uwo munsi kandi ugene n’igihe ntarengwa ugomba kuba ubigezeho cyangwa ubirangije.

4. Irinde gutekereza ku bindi bintu usabwa gutunganya bitajyanye n’akazi kawe ugomba gutunganya uwo munsi.

5. Biba byiza kwirinda kumara igihe usoma E-mails cyangwa witaba Telephone zidafite aho zihuriye n’akazi, ushobora kugisha inama aho zikenewe, niba hari impamvu z’akazi zikomeye ujye uba ari bwo witaba Telephone gusa igihe uri mu kazi.

6. Gufata ikawa cyangwa ukajya hanze ahantu hari akayaga gatuje mu gihe uri mu kiruhuko bizakongerera imbaraga ndetse binagufashe kutaza kunanirwa hakiri kare.

7. Ugomba kwita kuri buri kintu cyose wateganyije gukora utagiye ku ruhande, koresha ahantu wanditse urutonde rw’ibintu by’ingenzi usabwa gutunganya kugira ngo utaza kwibagirwa ikintu na kimwe.

8. Ntuzatinye guhakanira umuntu uwo yaba ari we wese igihe ashatse ko ukora igikorwa utateganyije kandi ubona ugifite akazi kenshi utaratunganya nkuko bikwiye keretse ari umukoresha wawe ugukeneye byihutirwa kubera izindi mpamvu z’akazi zihutirwa zitari zateganyijwe.

9. Buri mugoroba mbere yo kuva muri Bureau banza usubize buri kintu cyose mu mwanya wacyo. Kora urutonde rw’ibyo utabashije kurangiza kugira ngo ku munsi ukurikiraho uzahite ubiheraho, uramutse ugize ikindi kibazo, ugusimbuye yahita amenya aho guhera bitamugoye.

10. Usabwa gushimira bagenzi bawe mukorana igihe cyose kuko baba bagufashije ndetse ukabasezera mbere yuko utaha, ugomba kubibutsa kandi ko bagomba kugera ku kazi kare kugira ngo murusheho kuzuza inshingano mufite, mugomba gukorera hamwe nk’abavandimwe.

Uramutse ukurikije izi nama byakurinda guhorana Stress kandi watunganya imirimo ushinzwe nkuko uba ubisabwa ku buryo warushaho kuba indashyikirwa mu kazi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment