Video Abakobwa Beza

Ubushakashatsi:Nta mugabo w’intungane ubaho..."

Benshi cyane bibaza impamvu ingo zimwe zigira umunezero izindi ntibizihire ibyo bigatuma hari abakeka ko hari abagabo batagira inenge ariko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 2000 bwagaragaje ko muri bose nta numwe wemeje ko umugabo we ari intungane.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Nikki Mc Reynolds abukorera Remington. Ubushakashatsi bwabazaga uko buri wese anezerewe we n’umugabo we.

Iby’umugabo uzira inenge benshi bakekako abaho basanze ari inzozi doreko ubwo bushakashatsi bwerekanyeko umuntu umugabo ugerageza kuba mwiza cyane atarenza 69% by’ibyo yifuzwaho n’umugore.

Nk’uko inkuru dukesha urubuga rwa 7sur7 ibivuga, byinshi mubyo abagore batishimira ni imibanire y’abagabo babo n’imiryango y’iwabo w’umugore, uburyo abagabo batabasha gukora ibintu byinshi icyarimwe n’andi makosa atandukanye.

Icyagaragaye muri ubwo bushakashatsi ni uko kimwe cya gatatu cy’abagore batishimira kureba iby’imipira n’amasiporo kuma televiziyo nk’uko abagabo babo babikunda ibyo bikaba byabatuma batabona neza abagabo babo.

Muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abagore bakunda umugabo w’inyangamugayo, umugabo w’umunyarwenya ndetse n’umugabo ushyitse mu bigango kandi ufite uburanga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment