Video Abakobwa Beza

Ubwiza bw’umugore ngo bumara amasaha abiri ku munsi

Nubwo umugore ashobora kumara iminota 38 yitunganya mbere yo kuva mu rugo rwe aho ashobora gufata iminota 10 arimo gukaraba, 11 arimo gutunganya imisatsi ,8 yisiga amavuta n’izindi maquillage n’iminota 9ahitamo umwenda ari bwambare; burya ngo ubwiza bwe ntibushobora kurenza amasaha abiri ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kita ku bwiza bw’umubiri 'Imperial Leather Skin Kind’ cyo mu Bwongereza, bwagaragaje ko mu masaha abiri nyuma yo kuva mu rugo yisize akinogereza, ubwiza bw’umugore butangira kugabanuka.

Avugana n’ikinyamakuru Huffington Post, umwe mu bashakashatsi bo muri iki kigo yatangaje ko ibi bishobora kuba biterwa n’urugendo baba bakoze bava mu rugo ndetse n’akazi baba bakora. Cyakora uyu mushakashatsi yongeyeho ko abagore benshi bakomeza gukora uko bashoboye ngo bakomeze kugumana ubwo bwiza kugeza mu masaha ya nimugoroba.

Mu bushaskashatsi bwakorewe ku bagore 2.000 bwagaragaje ko akenshi ku isaha ya saa 11h40’, abagore bongera bakisiga maquillage ndetse bakongera bagasubiramo insokozo yabo, nyamara ngo nyuma ya saa sita bwa bwiza burongera bukagenda.

Source : 7sur7

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment