Video Abakobwa Beza

Ubwonko bw’umuntu ngo ntibuvanga irari ry’imibonano mpuzabitsina n’iry’amafaranga

Ubwonko bwacu ngo ntibuvanga imibonano mpuzabitsina n’amafaranga. Itsinda ry’abashakashatsi ryari riyobowe na Jean-Claude Dreher wo mu Kigo cyitwa Centre de Neurosciences cognitives de Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa ryagaragaje uduce dutandukanye tuba mu bwonko (hejuru y’amaso: zones distinctes du cortex orbitofrontal) tuyobora ibijyanye n’uko kwishimisha mu mafaranga no mu mibonano mpuzabitsina.

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Le Figaro, ngo kugira ngo iyi kipe y’abashakashatsi ivumbure ibi bice by’ubwonko bigendanye n’amafaranga ndetse n’imibonano mpuzabitsina, yakoresheje urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25, ku buryo bahaye urwo rubyiruko gukina imikino yo gutsindira amafaranga hanyuma baruha no kureba amafoto ajyanye n’imibonano mpuzabitsina. Mu gihe kimwe, imikorere y’ubwonko bayirebye bakorersheje icyuma kabuhariwe cyitwa Scaner IRM, hanyuma bafata umwanzuro ko agace kajyanye n’amafaranga kaba mu gice cy’imbere cya cortex orbitofrontal naho agace kajyanye n’imibonano mpuzabitsina kaba mu gice cy’inyuma.

Iri tsinda ryaje kugaragaza ko ubwonko bw’abagabo burarikira imikino ijyanye n’amafaranga kurusha ubwonko bw’abagore. Ubu bushakashatsi bwafashije kumva neza indwara zo kurarikira cyane imikino yo kubona amafaranga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment