Video Abakobwa Beza

Uko wasaba imbabazi umusore w’inshuti yawe mu gihe hari ikosa wamukoreye

Mu buzima bw’urukundo habamo ibihe byiza birangwa n’umunezero ariko hari igihe kigera abakundana bakibona bagiranye ikibazo runaka, aho umwe ashobora kuba yakosereza undi mu buryo runaka. Rero ngo abakundana by’ukuri barangwa no kwitwara neza iyo bahuriyemo n’ibibazo cyangwa se mu gihe habayeho kutumva ibintu kimwe hakabaho kwemera amakosa no gusabana imbabazi. Ariko ngo igishimisha ni ukubasha kubisohokamo neza ntibigire icyo byangiza mu rukundo rwari ruhari, ibi bigatanga n’icyizere cy’uko mu gihe haramutse habayeho gahunda yo kurushinga, urugo ruzaba rwiza kuko hazaba gucirana bugufi no kwihanganirana.

Urubuga rwa interineti whatdomenreallythink.com ruvuga ko ngo urukundo n’icyizere ari byo byubaka umubano mwiza hagati y’umusore n’umukobwa, ko kandi igihe ibi byombi bihari ngo nta kibazo na kimwe bashobora guhura na cyo ngo kibananire kugikemura. Uru rubuga ruvuga ko niba uri umukobwa ukaba wakoreye ikosa umusore w’incuti yawe kandi ukaba wiyumvamo ko wamukoshereje, rwose ukishakamo indangagaciro yo guca bugufi umusaba imbabazi nubwo rwose ngo bitaba byoroshye na gato. Dore rero uko ngo wowe mukobwa ushobora gusaba imbabazi umukunzi mu buryo bwiza maze ukavana igitotsi mu mibanire:

-Musange umusabe imbabazi amaso ku maso

Ngo niba wumva ko wamukoshereje wimusaba imbabazi ukoresheje telephone cyangwa se ubundi buryo kuko ngo bidashobora gukemura ikibazo neza, niba ushaka ko akubabarira abikuye ku mutima, genda umushake amaso ku maso ubundi murebe ahantu hatuje, mwicare ubone kumusaba imbabazi z’ikosa wamukoreye. Banza kandi umwemerere ko wamukoshereje (wemere ikosa) hanyuma umubwire witonze ko utazarisubira. Aha, azabona ko ubikuye ku mutima kandi ko atari ukumwiyerurutsaho kuko azaba abona umutima wabikoranye.

-Niba kumuhemukira bikubabaje koko unarire

Aha ngo abasore cyangwa se igitsina gabo muri rusange gitinya amarira y’abakobwa. Rero ngo mu gihe umusabye imbabazi unarira, ashobora guhita akubabarira bitagoranye kuko yumva kumuhemukira kwawe bitari byagambiriwe ndetse akaba anabona uburyo bikubabaje.

-Musabe imbabazi ukoresha amagambo asize umunyu (meza)

Mu gihe wamukoreye ikosa, fata igihe umusange muri mwenyine ubundi umusabe imbabazi ukoresha amagambo amwumvisha ko rwose utabikoze wabigambiriye. Urugero: ushobora kumubwira uti "Mbabarira rwose nanjye si jye, mbabajwe no kuba naraguhemukiye nshuti yanjye, ni ukuri mbabarira sinzongera kukubabaza ukundi”; n’andi magambo amukora ku mutima nk’ayo. Aya magambo kandi ngo uyavuge n’ijwi rituje umwegereye kuko ngo n’ijwi ubivuganye rishobora kumwemeza kuguha imbabazi.

-Muhobere cyane igihe umaze kwinigura umusaba imbabazi

Burya ngo guhobera umuntu, cyane cyane inshuti yawe ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko nta makimbirane ari hagati yawe na we kandi ngo niba uzi ko ubusanzwe iyo umusomye bimugwa neza ngo reka abe ari byo biherekeza uko kumuhobera ku buryo yongera akakwiyumvamo nka mbere nawe ukiyumvamo urukundo mukaba mwiyunze.

Rero ngo nta kintu gishimisha nko kuba mu rukundo ariko bikarushaho kandi bikanatanga icyizere iyo wowe n’uwo umutima wawe wishimira mushobora kwikemurira ikibazo cyose muhuye na cyo mu rukundo binyuze mu ndangagaciro yo guca bugufi no gusabana imbabazi mu buryo bukwiye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment