Shakisha

Video Abakobwa Beza

Umubyibuho w'Abagore Nyuma yo Kubyara

Kubyibuha bikabije nyuma yo kubyara byaba biterwa n’ikorwa ry’imisemburo idasanzwe na Hypothalamus, (aka kakaba ari agasabo gakora imisemburo ituma utundi dusabo dusigaye mu mubiri dukora imisemburo, kaba mu bwonko) yaba ituma umubiri udakoresha ibinure bityo bikaba byinshi nako bitera umubyibuho nyuma yo kubyara.

Ku rundi ruhande abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kubyibuha bikabije nyuma yo kubyara, bituruka ku kuba abagore bamwe nyuma yo kubyara barya ibiryo byinshi bikungahayemo amavuta menshi, noneho bigatuma umubiri ugira ibinure byinshi kurusha ibikenewe. Ikindi kandi ngo uyu mubyibuho waba uturuka ku kudakora imyitozo ngorora mubiri, nyuma yo kubyara aho usanga abadamu bamwe bicara ahantu hamwe ntibabe banatambagira.

Ni gute warwanya uyu mubyibuho ?

Ni ngombwa ko wamenya ingaruka zishobora guturuka kuri uyu mubyibuho, kugira ngo umenye uko wazirinda, muri zo twavugamo: Diabetes, indwara z’umutima n’ibindi. Kugira ngo ugabanye uyu mu byibuho ni byiza ko wagerageza gukurikiza izi nama.
- Gufata regime ihoraho nyuma yo kubyara kandi irimo amavuta make wibanda ku mbuto, imboga, n’ibindi,
- Gerageza gukora sport uve mu gitanda utambagire niba nta dechirure waba waragize urimo ubyara kandi nabwo umaze gukira watangira ugakora sport kuko bituma umubiri ukoresha ibyo binure bituma ugira umubyibuho.
- Ugomba konsa umwana bityo yaba wowe ndetse n’umwana ubwe bibarinda kugira umubyibuho nyuma yo kubyara, kuko konsa bituma umubiri ukoresha intungamubiri nyinshi bikanagabanya ibyago byo kugira umubyibuho ukabije nyuma yo kubyara.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment