Video Abakobwa Beza

Umugabo udacika intege niwe ugira amahirwe yo kwiyegurira umukobwa akunda

Mu mico ya henshi kuri iyi si abagabo nibo baharirwa cyane uruhare rwo guhaguruka bagafata iyambere kugirango baharanire kugera kucyo umutima wabo ushaka cyane cyane mu nzira y’urukundo.

Abakobwa batari bacyeya ntibahwema kudahita batanga ibisubizo byiza ku bahungu babifuzaho ubucuti ariko nk’uko ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 93 n’abagore 106 bwemejeko abagabo akenshi bishyiramo barangije gufatisha umukobwa bitaracamo cyangwa se bagacika intege bakeka ko bitakugikunze kandi igihe cyo guhakanirwa kitaragera.Umuhanga mu by’imitekerereze witwa Carine Perilloux yabitekerereje Daily Mail yemeza ko bigoranye ku mugabo ucika intege kwiyegurira umutima w’umukobwa yifuza

Nk’uko inyandiko ducyesha urubuga rwa 7sur7 ibivuga, umugabo rero urimo usanga uwo umutima we wigaruriye, na rimwe ntakwiye guhita afata icyemezo cyihuse gisa no guhubuka dore ko akenshi aba ataramenya aho ibintu biganisha.

Inshuro nyinshi umukobwa aba yifuza kumenya ukuri kuri mu mutima wawe kandi akeneyeko umwereka koko ko umwifuzaho umukunzi dore ko abenshi kuri ubu babihinduye umukino kandi abakobwa benshi bamaze kurambirwa uwo mukino.

Hari ubwo yituriza kugirango arebe ingufu uzamutaho dore ko tutanahisha ko hari n’ababara urukundo ubakunda bakurikije imvune uvunika kugirango ubigaruririre.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment