Video Abakobwa Beza

Umugabo ufatanya n'umugore mu mirimo yo mu rugo si inganzwa ahubwo ni indatwa -RWAMREC

Kuba umugabo yakunganira umugore we mu mirimo yo mu rugo mu busanzwe iharirwa abagore byakongera ubwuzuzanye busabwa hagati y’abagore n’abagabo.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu mahugurwa y’iminsi itanu ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza uburinganire, ahabwa abakorerabushake b’umuryango w’abagabo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakanateza imbere uruhare rw’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, RWAMREC.

Ayo mahugurwa ahabwa abakorerabushake ba RWAMREC ajyanye no gukangurira abagabo gukorana n’abagore nta busumbane mu mirimo ya buri munsi, hagamijwe kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri aya mahugurwa hagaragajwe ko uretse imiterere karemano imwe n’imwe itandukanya umugore n’umugabo, nko kuba umugore ari we utwita umwana, kumubyara no kumwonsa, ibindi byose babihuriyeho bityo imirimo ikunze kwitirirwa umugore cyangwa umugabo ikaba ishobora gukorwa na bose. Abatanga ayo mahugurwa bakaba bavuga ko abagabo bagomba kunganira abagore mu mirimo yo mu rugo ikunze kwitwa iy’abagore.

Umuryango RWAMREC urabihugurira abakorerabushake bawo kugira ngo na bo bazabyigishe abandi mu miryango.

Mu nyigisho batanga, bavuga ko kuba bigaragara mu muco nyarwanda ko abagabo badakora imirimo inyuranye yo mu rugo, nta kibuza umugabo gufasha umugore we guteka, gukora isuku yo mu rugo ndetse no kwita ku bana. Ibi ngo bakaba biyemeje kuzajya kubyigisha mu muryango nyarwanda nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa RWAMREC Fidele Rutayisire.

Umuryango RWAMREC uvuga ko ubufatanye bw’umugabo n’umugore mu rugo ari imwe mu nkingi z’iterambere ryihuse ry’ingo n’igihugu. Kubigeraho bisaba gusa ko abagabo bemera guhindura imyumvire, ntibakomeze kugendera mu myumvire ishaje y’uko umugabo ufatanya n’umugore we mu mirimo yo mu rugo aba ari inganzwa, ahubwo ku bw’umuryango RWAMREC, ngo umugabo nk’uwo ni indatwa.


Inkuru ya ORINFOR

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment