Video Abakobwa Beza

Umugore n'Ubwiza: Itondere Amavuta Wisiga

Mu buzima bw’igitsina gore ubwiza ni cyo kintu gifata umwanya wa mbere kandi burya ni n’ingenzi kuko umugore agomba guhorana umucyo, ubwiza ndetse n’ igikundiro. Muri uku gushakisha guhorana umucyo n’itoto, abenshi b’igitsina gore bakunze kwishyiraho ibirungo (maquillage) bitandukanye ku mubiri cyane cyane ku maso, iminwa, umusatsi mu rwego rwo kurangaza ababareba. Ndetse banakoresha za kazumbature (deodorants, perfumes) mu kwigwizaho impumuro nziza ituma bahorana impumuro nziza bityo bikabanogera ndetse n’ababareba cyangwa ababa hafi bakabishimira. Nyamara nubwo igitsina gore gikora iyo bwabaga mu rwego rwo kunganira isura yabo ngo igaragare neza, zimwe muri produits bifasisha zifite uburozi (toxins) bugira ingaruka ku mubiri wabo.

Zimwe muri produits bakoresha (cosmetics) zirimo uburozi butandukanye bushobora gutuma uruhu rwabo rwizinga cyangwa se rugakanyarara ndetse bimwe muri byo bikaba byanabakururira indwara ya kanseri n’izindi zitandukanye aho kubazanira ubwiza nk’uko benshi baba babiteganya. Twagerageje kubavira imuzingo bumwe burozi buboneka muri za produits zimwe zikunze gukoreshwa:

1. INGESE (Lead)

Ni akantu k’akuma korohereye gashobora gushonga vuba. Ubu burozi bwa lead ariyo twise ingese yangiza ihuriro ry’imyakura cyane cyane mu bana bityo ikaba yabatera kugira ibibabazo mu maraso ndetse n’ubwonko bwabo. Ubu burozo bwikusaniriza mu myakura butera ikibazo ku bijyanye no gufata mu mutwe ndetse bikaba byatuma ukoresha produit irimo ahindura imyitwarire.
Ubushakashatsi bukaba bwerekana ko ubu burozi ngo bwaba butuma inda zavamo ndetse ikaba n’imwe mu isoko y’ubugumba ku bagabo ndetse n’abagore bakoresha cosmetics zifite ubu burozi. Ubu burozi bukaba bukunze kuboneka mu marangi atandukanye akoreshwa mu kongerera inzara ubwiza, lipstics(cyangwa ibirungo by’iminwa) ndetse na bimwe bikoreshwa mu guhindura amenyo urwererane. Nk’uko bitangazwa na Mayo Clinic ubu burozi uko bwaba bungana kose iyo bwinjiye mu mubiri w’umuntu ngo burawangiza. Abaganga bo muri iri vuriro bavuga ko kandi uko ubu burozi bugenda bushegesha umuntu bumukururira kugira ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse n’ubushobozi bwe bwo gufata mu mutwe bukagabanuka. Na none kandi ibindi bimenyetso bigaragaza ko lead itangiye kugira ingaruka ku muntu uyikoresha harimo kugira ububabare, kugira ibinya mu ngingo, kugabanuka kw’imbaraga z’imikaya, kurwara umutwe, kubabara mu nda, kwibagirwa, guhindagurika kw’imyitwarire, umunaniro ndetse no kugabanuka kw’intanga ku bagabo.

2. Talc

Ubundi burozi buboneka muri bimwe abagore bakunze gukoresha mu kwiyitaho ndetse bita no ku bana nka puderi yo mu bwoko bwa talc bibonekamo Magnesium Silicate Hydroxide, ubusanzwe ikunze gukoreshwa nk’umurimbo ku byuma bimwe na bimwe, ibishushanyo bibajijwe mu biti cyangwa bikozwe mu ibumba ndetse no mu miti imwe n’imwe yica udukoko. Ubushakashatsi bwakozwe n’uhuriro ryo gukumira kanseri bwerekana ko talc iba mu birungo by’umubiri bimwe na bimwe ngo yaba ari mbi ku mubiri w’umuntu kuko ngo ishobora gutera kanseri.

3. Parabens

Nk’uko bitangazwa n’urubuga www.fda.gov , Parabens iboneka mu bikomoka ku nganda(chemicals) byifashishwa mu kurwanya impumuro mbi n’utundi dukoko bikunze kuboneka mu birungo by’umubiri(cosmetics) byinshi byifashishwa mu guhindura neza isura y’umuntu, ibituma uruhu rworoha (moisturizers), amavuta ndetse na produits nyinshi z’umusatsi, amavuta asigwa aho bamaze kogosha, kazumbature(deodorants) zishyirwa mu kwaha ndetse na bimwe bishyirwa mu byifashishwa mu kubinda ndetse no kwita ku mwana w’uruhinja.
Uburozi bwa Parabens bwinjira mu ruhu ndetse no mu gice cy’umuntu kinyuramo imyanda maze bugakwirakwira mu maraso. Uru rubuga rwa www.fda.gov rutangaza kandi ko uko ubu burozi buba bwinshi mu mubiri butera ibibyimba mu mabere ndetse byanatinda bikaba byatera umugore kanseri y’ibere.

4. Ubutare bwo mu mavuta (Mineral Oil)

Ubutare bukunze kugaragara muri produits zifashishwa akenshi mu kwita ku isura, umusatsi n’ibindi bice by’umubiri cyane cyane nka shampoo, amarashi(lotion) ndetse na bimwe mu byifashishwa mu gusukura abana bushobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu igihe abikoresheje inshuro nyinshi. Ubu butare bushobora kugabanya ikorwa rya vitamin D ku ruhu bigatuma uzikoresha agira uruhu rumeze nk’urufite amagaragamba. Iyo amavuta cyangwa produits nk’izo kandi zikoreshejwe buri gihe bituma uruhu rutabasha gusohora imyanda iba mu mubiri. Ku bahitamo gukoresha produits zifite ubutare bagira ikibazo cyo kurwara indwara z’uruhu ndetse kuri bamwe bikabaviramo kuba bagira ikibazo cyo gufurutwa.

5. Produits zikomoka ku bituruka mu muziha (Placental Extract)

Produits zimwe nka shampoo, amavuta amwe n’amwe ashyirwa mu musatsi akorwa mu bikomoka ku muziha(placenta) cyane cyane uw’ingurube ngo agira ingaruka mbi ku mubiri kubera imyanda iyajyamo iba yaturutse muri Nyababyeyi y’inyamaswa. Amavuta nk’aya akaba atuma imisemburo mu mubiri ihindagurika.

6. Aluminum

Aluminum ikunze kuboneka muri produits z’ubwiza zimwe na zimwe nka za deodorants(soma dewodora), shampoo ndetse n’imiti yifashishwa mu gusukura amenyo. Iyo aluminium ikaba ishobora gutera ibibazo bitandukanye nko kugira amaraso make(anemia), kugira amagufa adakomeye, gutakaza karisiyumu mu mubiri ndetse no kugabanuka k’ubushobozi bw’imikorere y’umwijima n’impyiko. Aluminum kandi ishobora gutera ibibazo mu myakura y’umuntu, kwibagirwa, kugira intege nke, kubabara mu mikaya, kugira ubwoba, kudidimanga ndetse no gususumira. Na none kandi urubuga www.fda.gov rwerekana ko abarwayi basuzumwe kanseri y’ibere basanze benshi muri bo bayikomora ku kuba aluminium yarabaye nyinshi mu gice cy’ibere.

Birakwiye ko twita ku buzima ndetse n’ubwiza bw’uruhu rwacu twegera abaganga mu byo kwita ku ruhu. Kenshi abantu bibwira ko kwisiga amavuta cyangwa kwishyiraho ibirungo byinshi kandi bihenze aribyo bituma baba beza bakibagirwa ingaruka byagira ku buzima bwabo. Nubwo inganda nyinshi zikora izi produits zifashishwa mu guha isura n’impumuro nziza umubiri wacu zerekana ko nta kibazo ibyo bacuruza bifite, dukwiye mbere na mbere gushishoza mu gutoranya amavuta, produits, cyangwa ibindi birungo by’umubiri dukoresha. Bityo ibyo nitubigeraho ndetse tukifashisha n’inama z’abaganga tuzagira ubuzima bwiza kandi tunagire n’isura nziza bityo tunagabanye ukwiyongera kwa zimwe mu ndwara nka kanseri muri iki gihe zihangayikishije isi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment