Shakisha

Video Abakobwa Beza

Umugore Wataye Umwana muri WC Arisabira Igihano cy'Urupfu

Kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo hafungiye umugore wagerageje kwiyahura nyuma yo guta umwana we w’iminsi itatu mu musarani. Kuri ubu uyu mugore akaba atangaza ko urupfu aricyo gihano akwiye.

Uyu mugore witwa Nyiransengimana atangaza ko impamvu yamuteye kwiyicira umwana we w’umukobwa, byatewe n’uko umuhungu babyaranye witwa Claude Habimana yamwanze amushinja kujarajara.

Ati: “Yanze umwana twabyaranye kuko ngo batasaga, bintera impungenge uburyo nzamurera njyenyine.”

Uyu mwana watawe mu musarani w’ibitaro bya Mutenderi, ni uwa akurikira uwa mbere yari yabyaranye n’uyu musore na none.

Umuganga wamuvuye ubwo yari agiye kwa muganga avuga ko arwaye malariya niwe utaramushize amakenga, ahita ahamagara polisi nyuma yo kumubaza aho umwana ari Nyiransengimana akananirwa kuhasobanura.

Polis iimaze kuvumbura umurambo w’urwo ruhinja mu musarani, Nyiransengimana yatangaje ko atategereza urubanza ko ahubwo akwiye urupfu.
Emmanuel N. Hitimana / KigaliToday

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment