Video Abakobwa Beza

Umwana wabonye se aca inyuma nyina nawe aba afite ibyago byinshi byo kuzabikora.

Byari bimenyerewe cyane ko imvugo «Uwiba ahetse aba yigisha uwo mugongo» ikoreshwa mu muco nyarwanda hagamijwe kugaragaza ko inshuro nyinshi habaho uruhererekane rw’imico n’imyitwarire hagati y’umubyeyi n’umwana we; ubu noneho Kaminuza ya Prague yo mu gihugu cya Tchèque yashyize ku mugaragaro inyigo ifitanye isano ya bugufi n’ibyo umuco nyarwanda wari usanzwe wemeza.

Mu nyigo yakozwe n’iyi kaminuza ku ruhererekane rw’imyitwarire mibi hagati y’ababyeyi n’abana babo yagaragaje ko umugabo ufite se wigeze guca inyuma umugore we, aba afite amahirwe menshi yo guca inyuma umufasha we, ibi rero bifitanye isano n’uruherekane rw’ingeso hagati y’umubyeyi n’umwana we, uretse ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uru ruhererekane rw’ingeso mbi rutagaragara hagati y’umukobwa na nyina.

Jan Havlicek, umushakashatsi wayoboye ikorwa ry’iyi nyigo yatangaje ko abahungu bakura bitegereza cyane ibibera iruhande rwabo, ibyo babonamo inyungu cyangwa se bidafite icyo bibamariye, akenshi ba se akaba aribo bafatiraho ingero mu byo bazakora mu minsi iri imbere byaba bibi cyangwa se ibyiza.

Hakorwa iyi nyigo, abantu bashakanye(bashyingiranywe) bagera kuri mirongo inani na batandatu, babajijwe ibijyanye n’amasano n’imyitwarire byabo hagati y’ibitsina bitandukanye, ndetse babazwa aho imyitwarire yabo ihuriye n’ingeso mbi z’ababyeyi babo.

Ubu bushakashatsi bwaje kugaragaza ko abagabo n’abagore bagira ibyifuzo byabo mu mibanire yabo n’abandi, ndetse n’uburyo bagaragaza amarangamutima yabo butandukanye; byagaragaye ko umugabo aba yifuza gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye mu gihe umugore we aba yifuza kubona umugabo umwitaho kandi ubera umubyeyi mwiza abana be.

Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko imwe mu mpamvu zitera abagabo kubeshya bagamije guca inyuma abo bashakanye ari uko baba bifuza kuryamana n’abantu batandukanye, mu gihe abagore bo kubeshya babiterwa n’uko badashimishwa n’abagabo babo.

Ikorwa ry’iyi nyigo ryari rigamije by’umwihariko kugaragaza uruhererekane rw’ingeso mbi hagati y’umubyeyi n’umwana we nk’uko abayoboye ubu bushakashatsi babitangaje.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment