Video Abakobwa Beza

Urukundo ngo rwaba ari Ikiyobyabwenge!

Kuba uri mu rukundo ngo byaba bisa no kuba wafashe ku biyobyabwenge. Ngo ibi bintu uko ari bibiri bikaba bishobora guhuza ibimenyetso urebeye inyuma nk’uko bitangazwa n’inzobere mu gukurikirana iby’ibiyobyabwenge.

Nk’uko Dr. John Marsden abisobanura, ngo dopamine ni imwe mu mvubura zivuburwa n’ubwonko. Iyo ivubuwe, ibimenyetso igaragaza ku mubiri ndetse no mu bitekerezo ngo usanga ari nk’ibigaragara ku muntu wafashe ku kiyobyabwenge kizwi ku izina rya cocaine.

Igihe cyose utekereje ku wo ukunda, hagira igihinduka muri ya zone de recompanse ibarizwa mu bwonko ari na ho hava ya mvubura ya dopamine. Aka gace kakaba ari ko gakora igihe cyose umuntu afata ku biyobyabwenge. Ngo ibi bishobora kubaho n’igihe umuntu aronse amafaranga menshi nk’uko bitangazwa na Arthur Aron, Umwarimu wa Psychologie.

Ngo kuba wabengutse umuntu ntibyita ku cyo uri cyo. Bigaragaza ko urukundo rutagira umupaka. Nk’uko bitangazwa n’umuhanga mu by’imyumvire Dr Marsden, avuga ko umuntu wagize ibyiyumvo bishingiye ku rukundo , ngo mu mutwe we hasa n’ahagurumana igihe aba avugana n’uwo yabengutse.

Ngo umutima uba utera inshuro eshatu kurusha mu bihe bisanzwe. Ibi ngo ni byo bituma amaraso yihuta cyane agakwira ibice by’umubiri birimo n’imyanya ndangagitsina, ari na byo bituma umuntu akomeza kugira ibyiyumvo rimwe na rimwe, no mu gifu ukumva bitameze neza. Ibi rero ngo bigereranywa no kuba umuntu yafashe ku kiyobyabwenge cya cocaine.

Aha akaba ari ho abantu benshi usanga bavuga ko urukundo ari ikiyobyabwenge bitewe n’ibyo babona rukoresha abantu. Ibi babikomora ko igihe baba batarakunda bene ibyo bikorwa bidasanzwe biba bitarigeze bibarangwaho. Inshuro nyinshi usanga abakundanye hari ibyo badatinya gukora mu ruhame, usanga badashobora kugira ibindi byemezo bafata batabanje kugisha inama abo bakunda n’ibindi nawe wenda wibonaho.

Umushakashatsi wa BBC ku bihereranye n’umubiri, Dr. Marsden avuga ko abantu babana bashobora kugira ibyo bahuza nk’igihe ababyeyi baba bibarutse umwana. Ibi bikaba bishaka gusobanura igihe umuntu yiyumvamo undi mbese ugasanga barahuza imico n’ibindi nubwo nta byera ngo de.

Umubiri wacu ukunze kutuyobora ku cyo twiyumvamo bishobora kuzuzanya, iri ringaniza rishobora kubaho igihe habayeho amahitamo imbonankubone n’inyumvankume, nk’uko bikomeza bitangazwa na Dr Marsden.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko imibonano mpuzabitsina ituma abantu barushaho kwiyumvanamo iyo iteguwe neza. Dr Marsden avuga ko umuntu aremwe hashize imyaka myinshi kubera impamvu imwe, ari yo yo kubyara akororoka. Aha rero ngo ushobora kubyara abana utigeze uteganya kubera ko umubiri wawe uba usa n’uwasaritswe n’ikiyobyabwenge ku bihereranye n’iyo ngingo, bityo ugasanga kwifata byarakubereye ingorabahizi.

Hagati aho ariko, abantu bakwiye kurenga ibi bakumva ko bakwiriye kubyara abana bazabasha kurera, no kubateganiriza ejo hazaza babanje no kubitekerezaho. Igihe tugezemo si icyo kuvuga ngo nacitswe nuko ndasama kandi nta bushobozi ufite bwo kuzamurera.

Abashakashatsi bakomeza bavuga ko abantu bagirana imibonano mpuzabitsina ngo usanga bigera aho ibahindura umwe umwe umucakara w’undi. Birazwi ko ushobora kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu udakunze, gusa ari ukugira ngo winezeze, ngo ariko iyo ukomeje kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo muntu ngo nta kabuza ushobora kwibona wamukunze kubera ibyo agenda agukorera ukumva uranyuzwe.

Aha ni ho uzasanga umuntu yari afite fiancĂ© ndetse barimo no gutegura iby’ubukwe, ariko kubera ka kageso katari keza ko gushurashura ugasanga hari igihe ubukwe bupfuye, ukumva ngo yarekanye na fiancĂ© we nyirizina yibaniye bitunguranye na wa wundi yajyaga gukemuriraho akabazo.

Urukundo ni ikiyobyabwenge reka tubyemere, ariko ntirukwiye kuduhuma amaso ngo twirengagize ko hari izindi nshingano dufite cyangwa ngo rudukoreshe amakosa. Ukwiriye gusesengura ukamenya niba koko urwo ari urukundo cyangwa ari agahararo. Ingo zubatswe nk’uko twavuze haruguru usanga zitaramba kuko iyo hajemo akabazo gato usanga habamo kwicuza, abandi bakifuza abo bakundanaga mbere, gucana inyuma bikaba biratangiye n’intonganya ntizisibe kwiyongera. Bidatinze ukumva zisenyutse zitaramara kabiri. Mwirinde rero nkumi namwe basore, kuko Atari byiza kuba wakwigarurirwa n’urukundo nk’ikiyobyabwenge ahubwo nawe ukwiriye kubitekerezaho kandi ukamenya uwo ukunda uwo ari we. Nirube impumyi ariko rugire amaso y’umutima areba neza kandi ashishoza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment