Video Abakobwa Beza

Urukundo ngo rwaba ari umwe mu miti ivura umubabaro n’agahinda !

Ibyiyummvo by’urukundo ngo bishobora kugabanya umubabaro, kubera ko burya ngo iyo ukunze hari agace ko mu bwonko gakora neza kurushaho, bityo bigatuma n’agahinda cyangwa umubabaro wari ufite bishira. Birumvikana ko kugira ngo wiyibagize akababaro kimwe mu byo wakora harimo gukunda.
Inkuru dukesha revue Plos One, ivuga ko ngo urukundo rwaba rugira amababa, atari ayo kwigurukira ubwarwo ahubwo gusa, arufasha no kugurukana umubabaro. Nkuko bitangazwa n’abashakashatsi bo muri « Stanford University School of Medicine » bavuga ko ubuzima bw’umuntu ukunzwe bushobora kumugabanyiriza umubabaro, kuko urukundo rubasha gusohora bimwe mu byongera umubabaro n’agahinda. Nk’uko aba bashakashatsi bakomeza babivuga ngo urukundo kimwe n’ubwoba cyangwa umurava ngo si ibintu umuntu ashobora kwihererana.

Noneho icyo bita « Coup de foudre », ni imimerere umuntu agira muri we ariko yihuse. Iki kintu abantu bakunze kukita urukundo ariko bene uru ntirukunze kuramba, kuko inshuro nyinshi usanga rushingiye ku irari. Akenshi usanga rushira nk’uko rwaje. Ngo bene uru rukundo iyo rubayeho ruhita rugaragara mu bice 12 by’ubwonko. Igikurikiraho ni uko umuntu ahita agira ibyiyumvo by’urukundo, hakabaho n’igihe bene uru rukundo rukomeye rukanaramba, ariko si kenshi.

Coup de foudre irangwa no kubura appetit, gutera cyane k’umutima, kumva wacitse intege. Ibi byose bikaba biterwa n’ivuburwa rya hormone yihariye yitwa « dopamine », ikora ku gace kamwe k’ubwonko kazwi kugeza ubu nka système de récompense. Nk’ibindi biyobyabwenge, urukundo rushobora kugaragaza ko hari ikibura igihe cyose icyo wifuje kidahari.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment