Video Abakobwa Beza

Utekereza iki ku gufunga inguni mu mashuri yisumbuye

Gufunga inguni ni uburyo buzwi cyane mu mashuri yisumbuye kuva mu bihe byashize aho umusore n’inkumi bihereka nko ku mugoroba bakajya nko ku gikuta maze si uguteretana bakavayo.

Hari uwatangaje ko ngo mu bigo byinshi usanga abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri barakajije umurego mu kubikumira ariko ngo ntibibura gukorwa cyane ko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baba biganjemo urubyiruko rufite amaraso ashyushye bityo buri musore agashamadukira kwibikaho inkumi babyumva kimwe n’umukobwa nawe bikaba uko.

Kuri ubu rero usanga ingimbi n’abangavu bo mu mashuri yisumbuye bashyushye cyane ugereranyije n’abo mu kigero cyabo bo mu bihe byashize; cyane ko n’iterambere ubwaryo ritaboroheye aho ahenshi mu rubyiruko rukoresha itumanaho rya telefoni ndetse rukanitabira imbuga mpuzambaga nka facebook.

Ibyo rero byose usanga byongera uburyo bwo guteretana(kubinda nk’uko babyita mu mashuri) kuburyo n’aho gufunga inguni bidashoboka ngo babinyuza muri ubwo buryo bundi butandukanye.

Hakibazwa niba gufunga inguni biri mu mpamvu zo kwiyongera kw’inda zitateganyijwe zisigaye zigaragara ku bwinshi mu bigo by’amashuri ndetse hakanibazwa niba koko ikwirakwizwa ry’udukingirizo mu mashuri yisumbuye rikwiye nk’uko byigeze kutavugwaho rumwe na minisiteri y’uburezi ndetse n’iy’ubuzima.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment