Video Abakobwa Beza

Utuzina dutetesha ngo tuba dukenewe hagati y’abakundana

Chouchou, Loulou, ma chérie, mon coeur, Bébé, mon amour, ma reine n’utundi, ni tumwe mu tuzina abantu bakundana bashobora kwitana cyangwa se bamwe muri bo bitana. Utu tuzina rero ngo tugira akamaro kanini mu rukundo nk’uko Jérôme Vermeulen, umuhanga mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe abivuga.

Ibi rero ngo bituma habaho kwiyumvanamo bidasanzwe hagati yanyu, kuko iyo uhaye uwo ukunda akazina nk’aka bimwereka ko umufata nk’umuntu udasanzwe. Gusa ngo ibi ntabwo ari itegeko nubwo bifasha. Uyu mugabo rero akomeza avuga ko iri zina wakita uwo ukunda rituma yumva ko nta wundi muntu ubona ko amuruta kandi ngo na we akubona nk’udasanzwe kuko uba wamuhaye akazina karenze ku yo ababyeyi bamuhaye.

Ushobora kwibaza ko wenda aya mazina yiyongera ku yo umuntu asanganywe niba hari icyo amaze no mu bucuti busanzwe. Jérôme Vermeulen akomeza avuga ko hari igihe biba ngombwa ko umuntu ahabwa akabyiniriro bitewe n’izina rirerire yitwa cyangwa se bitewe n’uko yumva akeneye guteteshwa.

Ese ni nde ufata iya mbere mu kubyinirira?

Muri rusange, abagabo banga gutakaza ikuzo bavuga ngo nanjye ndagukunda, ngo kugira ngo rero bagere ku bucuti buhanitse bakunze kwifashisha utu tuzina. Gusa ariko na none ngo biterwa n’abantu, si buri gihe.

Ese ni byiza kubwira uwo mukundana ko udakunda akabyiniriro yaguhaye?

Nk’uko no mu bindi bisanzwe nko mu mibonano mpuzabitsina ari byiza kubwirana ko ikintu runaka utagishaka cyangwa se ugishaka, ngo n’aha ni byiza ko niba izina runaka ritagushimishije ubimubwira hakiri kare cyangwa se niba udakunda ko arikwita mu ruhame ukabimubwira kare kuko ngo ubimubwiye bitinze bishobora kumubabaza ndetse akanakwibazaho ibintu byinshi.

Ese ni ngombwa kubabara igihe uwo mukundana ataguhaye akabyiniriro?

Biterwa n’uko mubanye. Aha ngo mu gihe uwo mukundana ataguhaye akabyiniriro ngo ntibigomba kukubera ikibazo kuko ushobora gusanga atabimenyereye, icy’ingenzi rero ngo ni uko akwereka ko agukunda. Ngo niba rero ukunda kubyinirirwa ni ngombwa kubimusaba ariko utamushyiraho igitugu.

Utu tubyiniriro rero ngo ni ingenzi mu rukundo, ubaye rero ubishoboye nawe washakira uwo ukunda akazina maze urukundo rwanyu rugakomera. Gusa na none icy’ingenzi cyane ni agaciro uha uwo ukunda ntabwo ari ukumubyinirira.

Tubikesha: 7sur7.be

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment