Video Abakobwa Beza

Viyagara ngo yaba irwanya Kanseri

Ubushakashatsi bumaze gushirwa ahagaragara n’ikipe y’abadage bakoreye ubushakshatsi bwabo ku mbeba ngo bwaba berekana ko Umuti wa Viagara ushobora guhangana na kanseri zitandukanye umuntu ashobora kurwara.Nkuko bitangazwa na Topsante, ubundi uyu muti wa viagara ngo ukorwa bwa mbere wakozwe ari uwo kurwanya Angine zo mu gatuza, nyuma rero ngo waje kuvumburwamo ubundi bushobozi bwo kongera ubushake bwo gutera akabariro no kongerera imbaraga abo ubushobozi bw’igitsina bwaryame. None birangiye abandi bahanga bawuvumbuyemo ubukana bwo kuba wahangana na kanseri.

Muri uyu mut iwa Viagara ngo harimo molécule iwuha imbaraga yitwa “sildénafil » ikaba ri yo ituma uyu muti wahangana na kanseri. Uyu muti rero ngo wageragejwe n’aba bahanga ku mbeba ifite kanseri y’uruhu, ikaba isa neza neza n’iyo abantu barware, maze ngo imbeba yahawe uyu muti ifite iyi kanseri yagaragaje ko ibasha kubahoamezi hafi 2 kurenza izindi birwaye kimwe kandi zitigeze ziwufata.

Nkuko bitangazwa n’umwe mu Badage bakoze ubwo bushakshatsi, ngo imbeba yahawe uwo mut iwa viagara, byahise bitangira guhagarika ugukomeza kwirema kw’utunyangingo twa kanseri. Nyuma rero yo gukora uubu bushakashatsi ku mbeba bikagaragara ko bushobora kugira icyo bugeraho gifatika, uubu ngo aba bashkashatsi bagiye gutangira igice cya kabiri noneho cyo kugerageza ubu bushakashatsi bwabo ku bantu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment