Video Abakobwa Beza

Wari Uzi Ko:Basanze Afite Imoko munsi y'Ikirenge

Umukobwa w’imyaka 22 wo mu gihugu cy’u Bwongereza yaje kwisanga afite imoko (ubusanzwe y’ibere) munsi y’ikirenge, nk’uko tubikesha Ikinyamakuru The Sun.

Ibi byagaragaye igihe uyu mukobwa yajyaga kwisuzumisha mu ivuriro rivura indwara z’uruhu icyo yabonaga nk’ikidasanzwe munsi y’ikirenge cye cy’ibumoso. Uwo mukobwa akaba ari uwo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Uwo mukobwa akaba yarakorewe ibizamini bya mikorosikopi ndetse n’ibindi byasesenguye uduce tw’umubiri tugize ako kantu kasaga n’imoko (microscopic and histopathological exams) byemeza ko ari imoko ya 3 afite yiyongera ku zo afite ziri ku mabere ye 2.

Ibi ngo ntibisanzwe kuko ubundi imoko ya 3 n’iyo ije uyisanga ku bice biri hejuru y’urucyenyerero (waist) nko mu mugongo, ku ntugu cyangwa mumaso. Ingero zitangwa ni iz’ umuririmbyi rurangiranwa w’injyana ya pop witwa Lily Allen ufite imoko 3 ariko we iya 3 iri ku ibere ry’ibumoso bivuze ko iryo bere rifite imoko 2.

Abashakashatsi kandi ngo berekanye ko ku baturage 100, umwe kugeza kuri 5 bashobora kuvukana icyo kibazo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment