Video Abakobwa Beza

Yafashe umukobwa ku ngufu ku mugaragaro bose babireba

Umusore uri mu marushanwa ya Big Brother abera mu gihugu cya Brésil arashinjwa gufata ku ngufu ku mugaragaro umukobwa bari kumwe mu irushanwa.

Daniel yabonywe na Camera za infrarouge ubwo yarimo yurira ku buriri Monique yari aryamyeho, agatangira kumukorakora yanacengeye mu mashuka ye, ibyo byose byabaga umukobwa atabizi kuko atigeze yinyeganyeza.

Bukeye Monique yabajijwe ku byamubayeho avuga ko nta kintu yibuka, nyuma yaje kujyanwa kwa muganga kugira ngo bamupime barebe niba koko yahohotewe.

Abakurikiranaga iryo rushanwa kuri televiziyo batunguwe no kubona Daniel w’imyaka 31 ahohotera Monique w’imyaka 23, polisi yatangiye gukora iperereza no gukora ubushakashatsi mu ma studio ya televiziyo yo muri Rio de Janeiro ahari kubera ayo marushanwa.

Polisi yasabye isheni ya televiziyo ko yahagarika icyo kiganiro cyangwa bagahagarika Daniel ku byo yakoze, naramuka ahamwe n’icyaha ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa imyaka itari mike.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment