Video Abakobwa Beza

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera gusambanya umukobwa we

Urukiko rukuru rwa Kampala mu gihugu cya Uganda rwakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 umugabo witwa Eldard Mugambe kubera gusambanya umukobwa we w’imyaka 13 y’amavuko.

Uyu mugabo utuye ahitwa Lukuli Katiimba yahamijwe icyaha cyo gushukashuka umukobwa we uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko kugeza ubwo amusambanyije.

Radiyo Simba dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo Mugambe yasambanyije umukobwa we Justice Rugardya Atwooki mu Ukwakira 2008.

Gusa ariko nubwo urukiko rwakatiye uyu mugabo igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ngo ntibyanyuze umukobwa we kuko abona iki gihano ari gito cyane ugereranije n’igikorwa cy’urukozasoni se yamukoreye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment