Video Abakobwa Beza

Yakatiwe imyaka 29 nyuma yo guhamba umukunziwe ari muzima

Umunyaporonye (Polonais) kuri uyu wa gatanu yakatiwe imyaka 29 y’igifungo mu gihugu cy’u Bwongereza kubera ko yagerageje guhamba umukunzi we ari muzima.

Uwitwa Marcin Kasprzak, w’imyaka 26 ngo araregwa kuba yararashe umukunzi we Michelina Lewandowska w’imyaka 27 nyuma amushyira mu gikarito yamufunze umunwa ubundi akamuhamba atapfuye.

7sur7.be dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko uyu mugore ngo yashoboye kwihambura akoresheje impeta ya Fiyansaye yari yambaye, nyuma abasha no kwivana mu mva y’igikarito yari yamuhambyemo.

Umucamanza wo mu Majyaruguru y’u Bwongereza waciye uru rubanza akaba yaratangaje ko uyu mugabo mu guhisha uyu mukunzi ngo yashakaga ko azapfira muri iki gikarito ariko ku bw’amahirwe uyu mukobwa akaza kuhivana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment