Video Abakobwa Beza

Yasezeranye Afite Imyaka 90

Yasezeranye Afite Imyaka 90
Rwigiribwa Paul, umukambwe w’imyaka 90 washakanye na Mukandutiye Rose mu mwaka w’1963, bakaba batuye mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusobanukirwa ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko bafashe icyemezo barasezarana imbere y’ubuyobozi n’Abaturage benshi bari babukereye.

Mu Murenge wa Jabana mu mpera z’icyumweru bakiriye indahiro z’imiryango 135 yemeye gusezerana imbere y’amategeko harimo n’umuryango w’umukambwe Rwigiribwa Paul wasezeranye n’umugore we Mukandutiye Rose, ndetse n’umuhungu wabo nawe wabanaga n’umugore we batarasezeranye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Rwigiribwa Paul yavuze ko yanze gupfa adasezeranye, dore ko yamaze gusobanukirwa akamaro kabyo ko guha agaciro abana no kubarinda amakimbirane yazavuka ashingiye ku mitungo.

Yagize ati : ”Sinigeze nzezerana na rimwe, haba ku mugore wa mbere nashatse, waje nkitaba Imana nkaza gushaka uyu twasezeranye mu mwaka w’1963”.

Yakomeje avuga ko yishimiye kuba asezeranye kuko ari uburenganzira yari yaravukije umuryango we, by’umwihariko abana be 6 afite, akaba yari kuzabasiga mu bibazo by’urudaka, kuko kabone n’ubwo yabyaye yari akitwa ingaragu imbere y’amategeko. Ibi byanashimangiwe n’umugore we Mukandutiye Rose wishimye cyane akavuga ko ntako bisa kuba aseranye kuko aribwo agiye kwitwa umugore nk’abandi bose, ubundi byari ku izina gusa ariko ntaho byanditswe cyangwa bizwi n’ubuyobozi. Rwigiribwa Paul, umukambwe w’imyaka 90 ari gusezerana na Mukandutiye Rose

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana nabwo bwavuze ko gusezeranya imiryango ingana kuriya ari gahunda bari bihaye y’uko umwaka wa 2011 warangira nibura basezeranyije imiryango 200.

Shema Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana yavuze ko bakanguriye abaturage gusezerana, bakabasobanurira ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko.

Yakomeje avuga ko umurenge ayoboye wafashe gahunda yo kubifashamo abaturage, ubategurira ibirori birimo icyo kunywa ndetse n’icyo kurya ku basezeranye, bivuze ko babakoreye ubukwe koko akaba ariyo mpamvu kuri uwo munsi hari ababanaga baje, batari kuri gahunda kuko bumvise ko Umurenge wabateguriye gahunda yo kubasezeranya kandi ukanabakorera ibiriro biciriritse byo kwishimira ubwo bukwe bwabo. Gusa, nk’uko babisobanuriwe abaje batarigishijwe ngo bategurwe bityo basezerane koko bazi akamaro kabyo, bahawe indi gahunda ya vuba, bityo hasezeranywa gusa imiryango 135 yateguwe nk’uko amategeko abiteganya, dore ko amategeko avuga ko abasezerana bagomba kurangwa iminsi 21 mbere y’uko basezerana.

Shema yavuze ko kuba umubare munini nk’uriya warasezeranye bizagabanya ibibazo byinshi bitashoboka gukemurwa abantu bataraseranye, birimo abana batemerwaga n’ababyeyi, bityo bikaba bizatuma guteza imbere amategeko agenga umuryango no kubana mu mahoro bigerwaho, abasezeranye bakabera abandi ibisubizo aho kubabera ingorane.

Yavuze ko ari intambwe nziza izafasha mu gucyemura ibibazo bikomeye, ababana bitewe n’amategeko batagiraho uburenganzira, ibibazo birimo kuzungura n’andi makimbirane menshi ashingiye mu kubana abantu batarasezeranye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment