Video Abakobwa Beza

Yishe umugore we n’abana be babiri maze nawe ariyahura

Richard Smith, w’imyaka 37 y’amavuko aheruka kugaragara ku Cyumweru mu gitondo yoza imodoka ye, nyamara ngo yari amaze gukora ibara ryo kwica umuryango we, ugizwe n’umugore ndetse n’abana ba biri, nyuma gato nawe yahise yiyambura ubuzima. Byabereye mu Bwongereza mu gace ka West Yorkshire hafi y’Umujyi wa Leeds.

Smith, yishe umugore we Clair w’imyaka 36, n’abana be Ben w’imyaka 9 ari nawe mukuru na Aaron ikibondo cy’umwaka umwe gusa.

Imibiri y’uyu muryango wa bane, yabonetse ku Cyumweru nimugoroba mu cyumba kimwe, umugore n’abana be babiri imibiri yabo ikaba yari yatemaguwe bikomeye.

Richard Smith ubusanzwe akora akazi ko gupakira amaduka, ubusanzwe yari umugabo mwiza, akaba yanatozaga umupira w’amaguru abana bo munsi y’imyaka 9 barimo n’uwe Ben.

Garry Tempest, mubyara wa Richard Smith yatangarije Daily mail dukesha iyi nkuru ko n’ubu atumva icyatumye Smith akora ariya mahano.

Ati : “Simbyumva, Smith tunganya imyaka, ndamuzi kuva turi bato, sinigeze mubona nk’umuntu wakwiyicira umuryango we nawe akiyica.” Uyu niwo muryango witabye Imana

Birakekwa ko Smith yishe umuryango we kuwa Gatandatu nijoro, we akiyahura ku cyumweru akoresheje umuriro, aho yakinze imifariso (matelas) ku madirishya ngo umwotsi udasohoka abantu bakabimenya.

Abaturanyi bahuruje Police nyuma yo guhamagara Clair mu mpera z’icyumweru bakamubura. Kugeza ubu nta muntu numwe ukekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muryango.

Mubyara wa Smith, Garry, yakomeje avuga ko usibye ikibazo cy’amafaranga nta kindi cyaba cyateje aya mahano yakozwe na Smith nawe akiyica, kuko ngo uyu muryango wari ufite akazi keza, yaba Clair cyangwa Smith.

Richard Smith, yikundiraga cyane ikipe ya Leeds United, yari umugabo w’umunyamahoro nk’uko byatangajwe n’abaturanyi, umuryango we ngo nta kibazo na kimwe wagaragazaga cyatera aya mahano.

Umwana wabo Ben nawe wishwe na se, ngo yakundwaga cyane n’abandi bana kuko se yabatozaga umupira w’amaguru, ku ishuri ribanza ryaho, uyu mwana ngo yari azwi cyane kubera se, utoza akanafana cyane Leeds United.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment