Video Abakobwa Beza

Yiteje inshinge 100 ngo ahinduke nk’igishushanyo kivuga

Mu gihugu cy’Uburusiya umugore witwa Kristina Rei ufite imyaka 22, ngo afite intego yo gusa n’umwe mu bakinankuru (actrisse) ukina mu mafilimi y’ibishushanyo (cartoons cyangwa dessin animé) witwa Jessica Rabbit. Uyu mukobwa ngo kugira ngo agere kuri ubu bwiza bikaba byaramusabye guterwa inshinge zisaga 100! Ku myaka 17 gusa ni bwo yatewe umuti witwa silicone ku minwa ye. Nyuma akaba yarakomeje agaterwa izindi nshinge zisaga 100, amaze gutanga akayabo k’ibihumbi 4.500 by’ama euros (arasaga frw 3 700 000), ngo agere kuri ubwo bwiza butagereranywa.

Ku bw’uyu mugore ngo ibyo akora yumva nta kibazo bimuteye, akaba agira ati " Mbona ndi mwiza cyane, kandi numva binshimishije. Inshuro nyinshi abantu bakunda kuntuka mu muhanda, bagatangarira ko mfite iminwa minini, ariko ndabireka. Jye sinzahinduka, ngomba gusa n’umukinnyi w’ibishushanyo bivuga (cartoon, dessin animé)».

Urebye inshinge yatewe wakeka ko uriya mugore ashobora kurekera aho kwiteza izindi ariko ngo abona "utunwa twe ari duto cyane ugereranyije n’uko abishaka ". Kristina Rei yagize ati: "Uwampa ubushobozi, nakongera agatuza kange (amabere), ndashaka guhindura uko izuru ryange riteye, ndetse n’amatwi nzayaconga ahagarare, mere nk’igini (vampire)”.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment