Video Abakobwa Beza

Zimwe mu Nyungu zo Kuboneza Urubyaro

Nk’uko tubisanga mu gitabo essentials of gynecology, cyanditswe na Sabaratnam Arulkumaran na Pratap Kumar, ku paji ya 82 cyo mu mwaka wa 2005, ngo gupfa ku babyeyi barimo kubyara biba ku kigero cya 0.4 % mu bihugu byateye imbere, ariko ngo mu bihugu biri mu nzira z’amajyambere icyo kigereranyo kiri hejuru.

Bimwe mu byongera impfu z’ababyeyi mu gihe cyo ku byara harimo:

Kuva amaraso cyane nyuma yo kubyara. Ibi bituma umubyeyi atakaza amaraso menshi ndetse bikaba byatwara ubuzima bwe.

Kwandura udukoko dutera indwara mu gihe arimo kubyara: utu dukoko tuba dufite ubumara dutera mu mubiri ndetse no mu maraso y’umubyeyi, bityo bikaba bishobora gutuma atakaza ubuzima. Ibi biba cyane cyane iyo atabyariye kwa muganga; aho usanga ashobora kwanduzwa n’abamubyaje cyangwa ibindi bikoresho bidasukuye bihagije.

Gukuramo inda ku bushake: gukuramo inda bituma uyikuyemo ava amaraso cyane ku buryo adashobora gutsina (gukama), nyuma akaba yakurizamo gupfa.

Kubura ibise mu kubyara cyangwa guturika kwa nyababyeyi.

Mu zindi mpamvu, bakomeza bavuga indwara nka malaria, umwijima, indwara iterwa n’udukoko twa virus , indwara z’umutima, ndetse ngo no kugira amaraso make mu mubiri biba byaratewe n’imiririre mibi cyangwa indwara ya malariya.

Bimwe mu byo umubyeyi utwite yakora kugira ngo yirinde ndetse agabanye ibyago byo gupfa mu gihe cyo kubyara harimo:

-Kugana ibigo nderabuzima bitanga inyigisho ku buzima bw’umubyeyi utwite

-Kwirinda inda zitateganyijwe hakoreshejwe uburyo bumwe mu bukoreshwa mu kuboneza urubyaro. Ngo hejuru ya 39 ku ijana z’inda zasamwe ntiziba zateganyijwe.

-Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti kugira ngo hirindwe malariya

-Kugana ibigo bishinzwe kwita ku babyeyi ndetse no kuvura izindi ndwara umubyeyi utwite yahura na zo.

Kurya neza, umubyeyi afata ifunguro ryuzuyemo intungamubiri kuko ngo bimwongerera amaraso; ubwirinzi bw’umubiri ku ndwara, ndetse n’ubuzima bw’umwana atwite bukamera neza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment