Video Abakobwa Beza

Abateretera kuri facebook bishingikirije amafoto muritonde

Gushyira amafoto yawe wiyambariye imyenda yo kogana(Maillot de bain), cyangwa kwigaragaza wambaye ikariso n’isutiye gusa,ndetse no kwifotoreza ku kintu nk’imodoka byaba bitanga isura mbi ku nshuti zawe zibona ayo mafoto.

Ubushakashatsi bwakozwe vuba aha, bwerekanye ko mu gihe cy’iminota itanu n’igice ku muntu witegereza amafoto kuri facebook aba arangije neza kumenya uwo uriwe yishingikirije ayo mafoto yawe, mu gihe iyo uri kumwe n’umuntu byagutwara iminota icyenda kugirango abe akumenye.



Ese nakifotoza njyenyine cyangwa nakifotozanya n’abandi?

Umushakashatsi ukorera ikigo kitwa Reputation 24/7 , yagaragaje ibice 18 by’amafoto akundwa kandi agatuma ugaragara neza ku mbuga mpuzabantu nka facebook. Amafoto yaje ku myanya ya mbere ni amafoto uba warifotoje wenyine cyangwa se uri kumwe n’abandi ariko bacyeya.



Kwifotoreza ku modoka benshi mu bareba amafoto yawe ntibabigukundira

Kwifotoreza ku modoka burya nabyo ngo ntibikurura inshuti zawe, tutibagiwe no kwifotoza ureba nabi cyangwa ureba nk’umugome cyangwa umugizi wa nabi bituma inshuti zawe zikubona nabi.

Usibye ibyo ngo amafoto wasinze cyangwa uri kunywa inzoga nayo ngo ntakurura inshuti zawe mu gihe no kugaragaza amafoto uri gusomana nabyo byagarajwe ko bidakundwa n’inshuti uba ufite kuri facebook.

Mu by’ukuri amafoto akurura inshuti cyane ku mbuga nka facebook, ni amafoto uba ugaragara nk’usetsa cyangwa se urimo useka nandi wiyubashye ariko utigaragaza nk’igihangange.

Nk’uko urubuga rwa 7sur7 rukomeza rubivuga, ubushakashatsi bwa Reputation 24/7 bwerekanyeko byibura 60% usanga bicira urubanza kuko bafata ibyemezo bashingiye ku mafoto baba babonye mu gihe byibura abantu bane ku icumi basanga barabeshywe n’amafoto.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment