Video Abakobwa Beza

Amakosa 3 ugomba kwirinda mu rukundo

Urukundo ni impano ihambaye umuntu ahabwa n’Imana yayikoresha neza bikamubyarira ibyishimo n’umunezero bihebuje ariko na none atabyitondera rukamusigira ibikomere n’inkovu zidashira. Iyo ukundanye n’umuntu nyuma mukaza gutandukana ntibikuraho ku buri wese ajyana igikomere gikomeye ku mutima ndetse akaba adashobora kubyibagirwa n’iyo yaba ariwe wagize uruhare mu itandukana ryanyu. Ibi rero ni bimwe mu byo wakwirinda mu rukundo rwanyu kugirango rusagambe:

1.Sibyiza guhora uganiriza umukunzi wawe ku zindi nshuti mwakundanye mbere: Burya kuganiriza cyane umukunzi wawe ku zindi nshuti mwigeze gukundana si byiza kuko bituma yiyumvisha ko ukizitekereza cyane ndetse uzizirikana bityo ntabe yanizera ko ibyawe na zo byarangiye.

2.Si byiza burya kuvugisha umukunzi wawe kuru telephone kenshi bikabije: Ibi hari benshi bigora kubyumva ariko na none benshi batabyitondera birabasenyera. Burya ni byiza kwita ku mukunzi wawe uko ubishoboye ariko na none ntugakabye kumuhamagara kenshi kuri telephone ari nako muvugana igihe kirekire kuko agera aho akumva ko uri umuntu usanzwe ndetse ntajye agera aho ngo anagukumbure kuburyo wamugamagara akamera nk’ubonekewe!! Urugero warureba nk’igihe umukunzio wawe akoherereje sms bwa mbere mugikundana aho uba wumva ari iy’igiciro cyinshi kuri wowe. Ni byiza rero ko uhamagara umukunzi wawe mukaganira ariko ugakora ku buryo mutandukana mugikumburanye.

3.Sibyiza kandi ko wiyemera ku mukunzi wawe(cyane cyane abasore) Kuko burya iyo umwiyemeyeho nyuma akamenya ukuri biba ari intandaro yo kuba mwatandukana. Ni naho uzasnga abasore bavuga ngo abakobwa bakura ibyinyo kuko nyine nigenda umuratira byinshi udatunze ubwo uzaba witegura no kubimuhaho. Ukuri rero burya kuraryana ariko kurakiza, uwakwangira ko ukennye n’ubundi uwo ntacyo aba yari kuzakumarira; ntibazakubeshye ngo " umusore utiraririye ntarongora inkumi" kuko wasanga wiraririye ukahata ibaba.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment