Video Abakobwa Beza

Bimwe mu bintu abakobwa bikundira!

Niba uri umusore ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n’ibintu bimwe na bimwe abasore baba bagomba kumenya ku bakobwa kugira ngo urugendo rw´urukundo ruguhire.

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira ibigambo byinshi bidasobanutse kandi ntibishimire abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk´abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda nubwo ngo akenshi batabyerekana.

4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda mbese batiyitaho. 5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda kiss yo ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo nubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.

6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro kabone nubwo mwatandukana.

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore ukamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguo menya ko uri uwagaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

10. Burya ngo iyo umukobwa avuze oya iba ari oya ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

11. Bashimishwa nuko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

13. Abakobwa bashimishwa nuko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo abayatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubona abacuti babo bakora cyane kuruta mbere kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment