Video Abakobwa Beza

Guhuza Igitsina biza ku isonga mu bitera akanyamuneza.


Burya gutera akabariro bifite byinshi cyane byongera ku kugubwa neza kwa muntu, nubwo usanga abanezerwa bikagera ku gasongero ari ababa babyemerewe n’amategeko atandukanye ndetse n’ay’iyobokamana bitewe n’imyemerere n’imico ya buri umwe.
Naho iyo ubibuzwa n’amategeko atandukanye cyangwa imyemerere runaka, bikuviramo kwigunga ndetse ko kubura akanyamuneza nako wari ufite.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa 7sur7, impuguke zakoraga mu mushinga wa Mappiness, zishingiye ku bushakashatsi zakoze ku byerekeranye n’ibituma umuntu anezererwa cyangwa se asa n’uwo agahinda kaheranye, mu bisubizo bigera kuri million eshatu zabashije kubona ko:



Abantu benshi batana n’akanyamuneza ku tariki ya 31 Mutarama

Benshi cyane bemeje ko baba banezerewe cyane ku munsi mukuru wa Noheri cyane cyane saa saba na mirongo itanu z’amanywa.

Ukurikije ubwo bushakashatsi, ku tariki ya 31 Mutarama isaa mbiri za nijoro niho abantu benshi baba batumva akanyamuneza kurusha ibindi bihe.



Ibintu bitanu uko bikurikirana mu gutera akanyamuneza cyane

1. Gutera akabariro binezeza ku rugero rwa +12.9

2. Gukora imyitozo ngororamubiri(sport) binezeza ku rugero rwa +6.5

3. Gusohoka ukajya kureba cinema cyangwa mu bitaramo bya muzika ukunda binezeza ku rugero rwa +6.5

4. Kuririmba, gukina usaragurika mu birori runaka binezeza ku rugero rwa +5.9

5. Kujya kureba imurikagurisha no kujya mu isomero binezeza ku rugero rwa+5.8



Ibintu bitanu bigabanya cyane akanyamuneza mu muntu

1. Kurwara ukaremba ntuve mu buriri bigabanya akanyamunezaho 19.7

2. Kujya ku murongo utegereje ko ugerwaho ngo uhabwe serivise runaka bigabanya akanyamunezaho 4.1

3. kwita ku basheshe akanguhe bigabanya akanyamunezaho 4

4. Gukora ingendo cyane cyane kuva ku mupaka ujya uguhereza ikindi kibazo cyane cyane werekana ibyangombwa cyangwa se bagusaka bigabanya akanyamunezaho 2

5. Gukora no kwiga byo bigabanya akanyamunezaho 1.9

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment