Video Abakobwa Beza

Ibintu 10 ugomba kwitondera mu gihe ufitanye gahunda bwa mbere n’uwo utereta cyangwa ugutereta!

Usanga muri iki gihe hari uburyo butandukanye bwo guhura n’umuntu ukamumenya ariko mutari mwaganira bihagije. Igihe kiragera rero bikaba ngombwa ko muhura mukaganira amaso ku maso , mugahuza urugwiro ariko usanga benshi batazi uburyo wakwitwara kugirango uwo muhuro wa mbere ugiranye n’uwo ugutereta cyangwa se uwo utereta ubashe kuryoha kandi ufashe mu ikomeza ry’urukundo.
Dore hano ingingo icumi zagufasha mu gihe wahuye nawe ku nshuro ya mbere.



1. wikwica isaha

Uwo ugutereta cyangwa se uwo utereta si byiza gutuma aza guta umutwe agutegereje areba ku isaha buri kanya kuko byangiza icyizere ku munota wa mbere, bikaba byanatuma hari abara ko utari umuntu ukwiye kuba wakundwa ngo bigire gahunda.



2. Irinde icyatuma ugira impumuro itari nziza cyane cyane mu kanwa

Mu gihe ugiye guhura n’ugutereta cyangwa se uwo utereta, ni byiza cyane kwitondera impumuro ufite. Irinde cyane kujya kubanza kurya kuko hari ubwo wava mu ruriro ufite nk’ikintu mu ryinyo cyangwa mu kanwa cyangwa se kikaba cyakumenekaho cyangwa ukakisiga mukaza guhura utameze neza.
Si byiza na gato kuza kureba ugutereta cyangwa se uwo utereta uri guhekenya shikarete. Niba wari uyifite yijugunye kure utaramugeraho kuko bishobora gutuma agufata nk’umunyagasuzuguro.



3. Imyambaro

Gerageza kwambara ukurikije gahunda ufitanye n’uwo ukunda gusa irinde gukabya nawe. Niba musohokeye ahantu hiyubashye nawe ambara byiyubashye uko ubibashije ariko niba musohokeye ahaciye bugufi nawe ambara ibiciye bugufi gusa irinde gukabya muri buri kimwe.



4. ibagirwa uwo mwatanye

Irinde na gato kuvuga cyane kuwo mwatanye. Birahagije kuvuga uti ubu ndaho naho uwo duheruka gukundana twamaranye igihe runaka ariko ubu twararekanye burundu. Irinde kumutaka cyangwa se kumutukagura no kuvuga byinshi ku mpamvu zo gutana nawe.



5. Wikwivuga cyane ngo ukabye

Ni byiza cyane kwereka uwo ugutereta cyangwa se uwo utereta ko ikigushishikaje cyane ko ariwe. Irinde rwose kumwereka ko ufite amagambo menshi cyane cyane ayo kwivuga ibigwi. Muhe igihe kandi umutege amatwi.



6. wikwiyemera kubakora aho mwasohokeye

Uburyo witwara kubakozi baho mwasohokeye bimwereka cyane uwo uriwe. Niba utukagura abakwakira mu kabari cyangwa se muri hoteli mwasohokeyemo hari isura mbi yawe bituma asohokana bigatuma atekereza ko wazamukora nkibyo ukoze abo ngabo.



7. Ubunyangamugayo

Niba utishimiye ugutereta cyangwa se uwo utereta, ni byiza cyane rwose kudatuma akomeza gutegereza ko uzamuhamagara cyangwa ngo umwoherereze sms kandi ntayo azigera abona. Ni byiza kumubwira mu kinyabupfura uti” Rwose byari byiza njyewe nawe ariko ndabona icyiza kurushaho iyi nzira y’urukundo twayihagariko bityo ugakomeza inzira yawe nanjye ninjira mu yanjye.
Niba wumva kandi ko bishobora kuzacamo, irinde kumara igihe na gito utamubajije amakuru kuko byerekana icyo umuhuro wanyu uba waramaze.

8. Irinde kwishyira hejuru wigira igihangange utari cyo

Nubwo bavuga ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi, hari ubwo wiha ama dipolome udafite cyangwa se ukamwereka ko uri umuherwe utariwe bituma hari uburyo akubona ndetse akaba yanabona ko uri umwiyemezi . Ukuri aba agucyeneye cyane byaba byiza hakagira ibyiza ufite atabona utanamubwira azagenda avumbura we ubwe.



9. zimya cyangwa ushyire muri silencieux telephone yawe



Gukomeza kurangarira kuri telephone byereka umuntu uri hafi yawe ko nta gaciro afite na gatoya. Niba ufite telephone irimo interineti wirinde cyane kujya muri email cyangwa se ngo usure imbuga mpuzabantu nka facebook uri kumwe n’uwo muntu ugutereta cyangwa se uwo wowe utereta.



10. Itegereze.

Ni ingenzi cyane kwitegereza uwo ugutereta cyangwa se uwo utereta. Reba neza niba nyuma yo gusangira nawe yaka icyayi cyangwa akanyobwa ko kurenzaho yasabye kuko niba yakwishimiye ntazifuza guhita ahaguruka ngo atahe nk’uwivumbuye. Niba mwasetse kandi mukishima byanze bikunze birashoboka ko muzongera mugahura ntakabuza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment