Video Abakobwa Beza

Ibintu 5 byatuma Urukundo Rugushiramo

Muri iki gihe usanga abantu batari bake bavuga ko batakigira urukundo muribo mbese ugasanga ntibifuza no kuganira kuri iyi ngingo. Ese byaba biterwa n’iki? Bishobora gukira se? Hakorwa iki se?

1.Guhemukirwa n’uwo mwakundanye:

Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma umuntu yumva nta rukundo akigira muri we. Birumvikana ko kubera guhemukirwa n’uwo aba yizeraga bituma yumva ko nta n’undi muntu bakundana ngo bimugendekere neza ndetse akumva ntibikinamushishikaje.

2.Gukundana n’abantu benshi:

Guhora uhinduranya abakunzi nabyo bigira ingaruka ku buryohe bw’urukundo. Iyo umuntu akundanye n’abantu benshi bituma agenda aha agaciro gake urukundo bityo akazisanga nta sentiments akigira muri we.

3.Gukora kenshi imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye utarashaka:

Gukora imibonano mpuzabitsina cyane bituma wumva nta yindi ntego y’urukundo kandi ukumva ko nta bundi buryohe buba mu rukundo butari imibonano mpuzabitsina. Ibyo rero bituma wumva nta kindi wapanga n’uwo mudahuje igitsina kitari ukuryamana.

4.Gukunda gukura cg gukurwa ibyinyo:

Nk’uko bizwi urukundo nyarwo ntirugurwa ndetse ntirunashingira ku butunzi. Niba rero ukunda gukundana n’abaguhendahenda bakaguha amafaranga cyangwa izindi mpano nk’ikiguzi, ntuzigera wumva na rimwe uza akubwira ko nta kindi afite kitari umutima ukunda. Ibi bikunze kuvugwa cyane ku bakobwa n’ubwo n’abasore nabo atari shyashya. Ukurwa ibyinyo rero nawe ntagihe na kimwe azumva ko yakundwa by’ukuri ntacyo atanze bityo nawe urukundo rukamushiramo buhoro buhoro kugera aho yumva nta n’icyo bikimubwiye.

5.Gutinyishwa n’ibyo abona ku bandi:

Akenshi iyo umuntu abonye ibintu ku bandi bikamukora ku mutima, yumva nawe nta mahirwe yiha yo kubigiriramo umugisha. Kubona rero abantu bahemukirana mu rukundo nabyo bizatuma wumva ubihiwe ndetse n’ubikubwiye wumve nyine ko ari bimwe by’abubu.

Muri rusange rero usanga ibi ari byo by’ingenzi bituma abantu batandukanye bumva nta rukundo bakiyumvamo ariko na none ni ngombwa cyane ko buri wese agerageza kubyitondera, n’uwumva yarebera ku bandi ntabyiteho cyane ahubwo akita ku gukora ibyo asabwa, agakunda nta buryarya kandi ibi rwose akenshi biramuhira kuko aho bipfira akenshi ni uko usanga uburyarya buba buri ku mpande zombi ariko iyo wowe umwitayeho, ukamwereka urukundo nyarwo nawe iyo ari umuntu w’ibitekerezo bifatika arashyira agahinduka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment