Video Abakobwa Beza

Ibintu byagusenyera wibeshya ko byakubakira

Mu rukundo habamo ibintu bitandunye nk’imyumvire idahuye ku bakundana ndetse n’imwe myitwarire ifutamye ishobora kugeza abakundana mu nzira y’amatage iyo batabyitondeye.

Ibi ni bimwe mu bintu abakundana bajya bakora bibeshya ngo barubaka kandi barimo kwisenyera.

1.Gusangira utujambo tw’ibanga(passwords)

Gusangira ama passwords ku bakundana cyangwa se hagati y’umugore n’umugabo hari abibeshya ko ari uburyo bwiza bwo kwigarurira abo bakunda, bakirinda kubaca inyuma no kubatendeka. Ibi sibyo na gato ahubwo ni imwe mu mpamyu yatuma yiga indi mico mibi yo kubeshya, kugira amanyanga no kugutendeka atabiteganyaga. Iyo ucungacunze umukunzi wawe bimwereka ko utamwizera kandi ushaka kumuhoza ku nkeke bityo agatangira guhinduka, akumva ko akoze ikosa nk’ukwiba ntumufate nta kibazo kuko nyine uba warigize umurinzi we. Erega burya hari n’amabanga ye udakwiye kumenya! Urugero niba umugore yandikirana na bagenzi be bungurana ibitekerezo ku buryo bwo gufata neza umugabo, si byiza na gato ko uwo mugabo yabimenya.

2.Gushaka igitinyiro iwawe.

Iri ni ikosa rikunze kugaragara ku bagabo bamwe na bamwe bibeshya ko igitinyiro mu rugo ari ingenzi. Hari abumva ko bari kubaka nyamara igihe uzataha umugore n’abana bagakangarana nta kungurana ibitekerezo cyangwa kuganira mu munezero bizigera birangwa iwawe. Nta cyubahiro uzahabwa n’umugore wishakiye ahubwo azajya akora byose mu rwego rwo kukwikiza bityo nuba udahari rugurumane. Ntuzigera utera imbere haba mu butunzi no mu bitekerezo cyane ko akenshi umugore utaboneye umunezero mu rugo rwe ahitamo kujya kuwushaka hanze byarimba akanabitangaho amafaranga ngo akunde yinezeze n’abandi yisanzuye.

3.Gushakira umugabo imiti ituma agukunda.

Birumvikana ko ibi bikorwa n’abagore. Benshi mu bagore babona ko batitabwaho bihagije n’abagabo babo bahitamo inzira mbi zo kubagirayo(kubashakira imiti) ngo babakunde kurushaho aribyo byitwa inzaratsi. Mu bagore bamwe twaganiriye kuri iki kintu bemeza ko akenshi abatanga izo nzaratsi ari ukubeshya ntacyo zihindura ariko hari abandi bemeje ko bibaho ariko ngo ntibivura ahubwo bizambya ibintu. Iyo miti(njye nita ko ari uburozi) ngo ihindura umugabo nk’igicucu akajya yumvira umugore we, akihatira kuzuza inshingano zakagombye kubahirizwa n’umugore nko kwita ku bana, gusasa n’ibindi. Ibyo birumvikana ko nta kubaka kurimo ahubwo ni ugutwika urugo burundu.

Umwanzuro:

Nk’uko bigaragara muri ibi byose, impamvu ni ukudafata uko bikwiye umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye. Kumwizera, kumuha ubwisanzure n’umwanya wo kwifatira ibyemezo nk’umuntu ukuze kandi uzi ubwenge, kumuganiriza ku bitagenda mugafatira umwanzuro hamwe ndetse no kubakira ku kuri n’amasengesho nizo nkingi zizagufasha kubaka urutemba umunezero.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment