Video Abakobwa Beza

Ibyamamare 12 byatandukanye mu gihe gito cyane nyuma yo gusezerana

Muri iyi nkuru turabagezaho urutonde rw’ingo z’ibyamamare 12 zamaze igihe gito nyuma yo gusezerana imbere y’Imana:

1. Jason Alexander na Britney Spears

Bamaze amasaha mirongo itanu n’ ane gusa nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Britney azwi cyane muri muzika naho na Jason Alexander azwi cyane mu bigendanye no gukina amafilime ndetse no kuyatunganya.

Jason na Britney bahuriye mu ishuri, barakundana nyuma y’ igihe gito bajya mu birori ahitwa Las Vegas, muri iryo joro bahita basezerana mu kiliziya. Ntibyatinze Britney asaba ubutabera gatanya avuga ko batari babitekerejeho neza bajya gusezerana. Jason Alexandre na Britney Spears bamaranye amasaha 54

2. Cher na Gregg Allman

Bamaze iminsi 9 nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Gregg azwi cyane mu bijyendanye n’ umuziki cyane cyane injyana ya Rock.

Umubano wabo waje kuzamo agatotsi nyuma y’ iminsi mike bavuye mu kwezi kwa buki kubera ibibazo bya Gregg byo kunywa ibiyobyabwenge byinshi, Cher ntiyabasha kubyihanganira, nuko ahitamo kwahukana. Cher na Gregg Allman bamaranye iminsi 9

3. Carmen Electra na Dennis Rodman

Bamaranye iminsi icumi nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Carmen azwi cyane mu gukina amafilimi naho Rodman nawe akaba azwi mu mukino wa Basket.

Baje gutandukana nyuma y’ uko Carmen atari akibashije kwihanganira umuco wa Rodman wo kunywa ibiyobyabwenge kandi byinshi. Carmen Electra na Dennis Rodman bamaranye iminsi 10

4. Eddie Murphy na Tracy Edmonds

Bamaranye ibyumweru bibiri nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Eddie Murphy azwi cyane mu gukina amafilime cyane cyane asetsa (comedy).

Basezeraniye ahitwa Bora Bora ku munsi wa mutagatifu Silivesitire (Sylvestre), nyuma y’ ubukwe bajyiye mu kwezi kwa buki, bakivayo bahita batandukana mu buryo biyumvikaniyemo bonyine. Eddie Murphy na Tracy Edmonds bamaranye ibyumweru 2

5. Pamela Anderson na Rick Solomon

Bamaranye amezi abiri nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Pamela azwi cyane mu biganiro bica kuri television ndetse no mu mafilimi yagiye akinamo, naho Rick Solomon azwi cyane mu gutunganya amafilime.

Basezeraniye ahitwa Las Vegas, bica no mu biganiro byinshi kuri televiziyo nyuma y’ iminsi mike batangira kutumvikana kubera amavideo yacicikanaga yakozwe na Salomon, niko guhitamo gutandukana nyuma y’ amezi abiri gusa. Pamela Anderson na Rick Solomon bamaranye amezi 2

6. Kim Kardashian na Kris Humphries

Bamaranye iminsi mirongo irindwi n’ ibiri (72). Kim azwi cyane mu kiganiro cyerekana ahanini ubuzima bwe n’abavandimwe be gica kuri televisiyo ya E ! cyitwa “Keeping up with the Kardashians” naho Kris we akaba azwi cyane mu mukino wa basket.

Nyuma y’ igihe gito ubukwe bwabo buciye ibintu ndetse bukanakurikirwa n’ abantu barenga miliyoni 2 (kuko bwacaga kuri televiziyo), ubu bari mu bihe byo gutandukana. Nubwo urugo rutatinze mu kubana ngo rwaba rwarunguye Kim akayabo k’ amafaranga angana na miliyoni 18 z’ amadolari. Kim Kardashian na Kris Humphries bamaze iminsi 72

7. Nicolas Cage na Lisa Marie Presley

Bamaranye amezi atatu gusa nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Nicolas Cage azwi cyane mu gukina amafilimi naho Lisa Marie we azwi mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo za Rock, akaba n’umukobwa w’icyamamare Elvis Presley. Baje guhitamo gutandukana kuko basanze hari byinshi badahuje ndetse barakomezaga kubipfa buri gihe.

8. Bradley Cooper na Jennifer Esposito

Bamaranye amezi ane gusa nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Bradley Cooper azwi cyane mu gukina filime naho Jennifer Esposito we azwi mu gukina amafilime, mu kubyina ndetse no kwerekana imideli.

Mu gutandukana kwabo basanze batakibashije gukomezanya urugendo bari batangiranye . Bradley Cooper na Jennifer Esposito bamaze amezi 4

9. Renée Zellwenger na Kenny Chesney

Bamaranye amezi ane nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Renee azwi cyane mu gukina amafilime no kuyatunganya naho Kenny Chesney azwi cyane mu kwandika no kuririmba injyana ya country music.

Bakundanye igihe kitari kinini, nyuma bafata icyemezo cyo kubana, ubukwe bwabo buramenyekanye cyane ndetse buca no mu binyamakuru byinshi ariko nyuma y’amezi ane gusa bahita batandukana. Renee Zellweger na Kenny Chesney bamaranye amezi 4

10. Shannen Doherty na Ashley Hamilton

Bamaranye amezi atanu nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Shannen Doherty uzwi cyane mu gukina amafilimi, akayatunganya ndetse akanandika naho Ashley Hamilton azwi cyane mu kwandika indirimbo ndetse akaba anaririmba.

Nyuma y’ ibyumweru bibiri gusa bamenyanye bahisemo kubana, ndetse bakorera ubukwe mu rugo rwabo ahitwa Beverly Hills, nyuma y’ amezi atanu rero bahise batandukana. Shannen Doherty na Ashely Hamilton bamaranye amezi 5

11. Sophia Bush na Chad Michael Murray

Bamaranye amezi atanu gusa nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Sophia na Chad bose bazwi mu gukina amafilime aho bose bakinnye muri filime yitwa “One Tree Hill” (Les Frères Scott).

Urukundo rwabo rwiyongereye cyane mu gihe bakinaga iyi filimi ndetse bigera naho kubana ariko nyuma y’ igihe gito cyane bahise batandukana, icyabagoye ni ugukomeza gukinana iyo filime kandi nayo bayikinamo bakundana. Sophia Bush na Chad Michael Murray bamaranye amezi 5

12. Jennifer Lopez na Cris Judd

Bamaranye amezi icyenda nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana. Jennifer Lopez uzwi cyane mu muziki ndetse no gukina amafilime naho Cris Judd we azwi mu gukina amafilimi ndetse akaba ari umuhanga mu kwigisha kubyina.

Bakundanye mu mwaka wa 2011 ubwo Cris yigishaga Lopez kubyirina mu ndirimbo yari arimo ategura ariko ntibyatinze baza gutandukana nyuma y’ amezi icyenda gusa. Jennifer Lopez na Cris Judd bamaranye amezi 9

Source:igihe.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment