Video Abakobwa Beza

Impamvu abasore batangira kwanga abakunzi babo mu gihe bamaze kuryamana

Ibi ni ibintu bikunze kuvugwa cyane ko iyo umusore amaze kuryamana n’umukobwa ngo umubano wabo uhita urangirira aho. Gusa na none ntidukwiye kwirengagiza ko bisigaye byeze cyane ko umusore n’inkumi bafata icyemezo cyo kurushinga nyuma y’aho bamaze kubona ko umukobwa atwite. Ibi rero ni ibyerekana ko kuryamana byo ubwabyo atari ikibazo ahubwo biterwa n’ibindi bijyanye n’urukundo ruba rusanzwe hagati yabo.

Izi rero ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umusore yereka umukobwa ko atakimukunze nyuma y’uko baryamana.

1.Kuba n’ubundi atamukundaga by’ukuri: Burya akenshi umusore yifuza kuryamana n’umukobwa azi neza ko nta rukundo amufitiye kandi umukobwa ahanini ajya kwemera kuryamana n’umuhungu amukunda. Iyo umusore ageze ku ntego ye rero birumvikana ko biba birangiriye aho.

2.Kudashimishanya uko bikwiye: Nk’uko bisanzwe bizwi ko bibaho ku bashakanye, ikibazo cyo gushimishanya mu gutera akabariro gitandukanya abatari bake. Iyo umusore aryamanye n’umukobwa akumva umukobwa ntamushimishije rero usanga urukundo yari amufitiye rugabanuka. Gusa akenshi umukobwa akazira kugira amasoni yo kwereka umusore ko ajijutse bityo umusore nawe akumva ko nyamukobwa ntakigenda cye agatangira kumwikuramo buhoro buhoro.

3.Guharurukwa: Muri iyi minsi abasore benshi usanga batagikunze gushaka abafasha vuba. Mu mpamvu zibitera rero harimo no kuba abasore bakora imibonano mpuzabitsina kenshi bityo bakazagera aho bumva nta nyota cyangwa amatsiko yo gushaka bityo uwo baryamanye kabone n’iyo baba barakundanaga, agatangira kumva nta mishinga yo kurushinga ikimushishikaje agahitamo kumwicaho buhoro buhoro.

4.Guhinduka k’umukobwa: Bijya bibaho nanone ko umukobwa atangira kujya yigira akari aha kajyahe ku musore nyuma y’uko baryamana. Mu gihe aba yumva ko baryamanye nyuma akibeshya ko ubwo yashoboye umusore kuburyo atari ngombwa gukomeza kumwitaho kandi ahubwo ari bwo biba ari ngombwa cyane ko akomeza kumwereka urundi rukundo rudashingiye ku mibonano mpuzabitsina.

5.Kutagirirwa ikizere: Akenshi usanga abakobwa nabo kuko bumva ngo iyo umusore muryamanye ahita akwanga, nabo maze si ukubiririmba bakavayo. Niba utangiye kujya ubwira umukunzi wawe ko azakwanga kubera ko mwaryamanye, ibyo byo ubwabyo byatuma agukuraho icyizere kandi agatangira kukubona nk’udakwiye kuzitwa umufasha we mu gihe kizaza. Ibi bishobora gutuma anatekereza ko wakwifuza gukorana imibonano n’undi musore mu bihe ubishaka kuko aribwo waba utikanga ko uwo ukunda azabikwangira.

Umwanzuro: Gukora imibonano mpuzabitsina ku bakundana byo ubwabyo si ikibazo cyatuma urukundo bafitanye rugabanuka ahubwo rurushaho no kwiyongera iyo hatabayemo indi mpamvu iturutse kuri umwe mu bakundana. Ibi bigaragarira ku bagabo bakundana byimazeyo n’abagore babo kandi babanye igihe kitari gito. Bigaragarira kandi no ku bakobwa basabwa batwite, bigaragara ko baba baratewe inda bakiri abakunzi bityo urukundo rwabo ntibirubuze gushinga imizi mpaka bibaniye akaramata!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment