Nubwo bamwe babyita amahirwe abandi bakabiharira Imana n’iyobokamana, ku batari bakeya bemeza ko hari imirimo ushobora gukora ikakongerera amahirwe yo kuba wabona umukunzi ku buryo bworoshye.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa interinet rwa vacature.com, nk’uko inkuru dukesha 7sur7 ibivuga, dore nawe uko akazi kagenda karutanwa mu gutuma umuntu abona umukunzi ku buryo bworoheje.
1. Umuhuza w’ingo cyangwa se umujyanama mu by’urukundo cyangwa imyubakire y’ingo
Aha umujyanama mu by’urukundo cyangwa se mu by’ingo niko kazi karusha akandi kuba kagufasha kubona umukunzi ukunogeye. Nk’uko vacature yabivumbuye mu bushakashatsi bwayo, ngo uyu mujyanama abasha kuganira na benshi batandukanye kandi akaganira nabo ku buryo bwimbitse ku buryo bishobora kumufasha kuba yabasha kubona umukunzi umukwiriye kandi umunogeye mu baza bamusanga.
2. umu-avocat, uburanira abandi, inzobere mu bya divorce
Aka kazi gatuma ubasha kubonana cyane n’ingaragu kandi zikakuganiriza zikwizeye cyane. Abenshi baba barababajwe n’inkundo zabo zabanjije kandi ari wowe bakeneyeho ubufasha kandi bifuza umubano uryoshye kandi cyane.
3. Gukora mu kabari cyangwa muri hoteri
Ukora mu kabari cyangwa muri hoteri nawe akunda guhura n’abantu benshi kandi abantu baza kwica akanyota usanga baba babasha kumwifungurira bakamubwiza ukuri.
4. Utegura ibirori
Aha inzobere mu gutegura ibirori bitandukanye cyangwa ukunda kubihabwamo akazi aba afite amahirwe menshi yo kubona umukunzi dore ko aba abonana nawe n’abantu benshi.
Akazi ukora ukabona umuraza bitakoroheye
1. Abita ku by’imyambarire n’uburanga.
Nk’uko impuguke zakomeje zibivuga, burya umugore wita ku buranga bw’abandi bagore abutunganya ntabona umwanya wo kuba yahura n’abagabo kuko aganwa iteka n’abagore. Aha umugabo wita ku bwiza bw’abagore we yahagirira amahirwe cyane.
2. Abanyamyuga(ingénieur) isaba ingufu
Abakora imyuga akenshi isaba ingufu usanga batoroherwa nabo mu kubona abakunzi nubwo iyo mirimo igenda igira n’abakobwa bagenda bayikoramo gake gakeya.
3. Ababuranira abandi, abaganga ndetse n’abakozi b’amabanke
Aka kari mu kazi usanga gasaba umuntu gukora amasaha menshi bityo bigatuma abasha kubura ndetse ntaboneke ngo yite ku rugo rwe. Nk’uko impuguke zibyemeza usanga ahubwo aba basa n’abashyingiranwe n’akazi kabo kuko usanga ari nta kindi kibari mu mitwe usibye akazi gusa.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Imwe mu mirimo wakora bikakorohera kubona umukunzi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment