Video Abakobwa Beza

Ku bakundana-abafatanya uturimo two mu rugo baba barusha abandi gutera akabariro inshuro nyinshi!

Mu mubano w’abashakanye, usanga gutera akabariro ari igikorwa kigaragara nka rimwe mu mabanga akomeye akomeza urukundo rwabo.

Impuguke yo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika izwi ku izina rya Gager, yabashije gutangaza ko ababana bakundana bafatanya mu turimo dutandukanye two mu rugo batera akabariro inshuro nyinshi kurusha abadafatanya utwo turimo.

Nk’uko urubuga rwa internet rwa zigonet rwabitangaje, iyo mpuguke yemeje ko utwo turimo nko guteka, gukora isuku, gutera ipasi, gukora ubusitani, guhaha, kwita ku binyabiziga by’umuryango n’utundi turimo nk’utwo dushobora kuba ikirungo mu miryohere y’urukundo rwa babibiri cyane cyane ku byerekeye no gutera akabariro

Nk’uko Gager yakomeje abisobanura, ngo hari isano ikomeye hagati yo kumarama igihe mu turimo two mu rugo n’ubusabane mpuzabitsina hagati y’abashakanye. Abashakanye bafatanya uturimo two mu rugo, umugore anezezwa cyane no kubona aruhuwe n’umufasha we, bityo umunezero mwinshi ukamwiremamo ndetse n’icyifuzo cyo kunezeza umugabo wemeye no gukora ibidakorwa n’abagabo benshi.

N’ubwo abenshi mu bagabo cyane cyane muri Africa bakeka ko imirimo yo mu rugo ibatesha ikuzo imbere y’abo bashatse, Gager we siko yabyemeje kuko mu bushakashatsi bwe, yagaragaje ko iyo ntawe ubangamiwe mu guharirwa uturimo two mu rugo, urugo ruryoha cyane cyane mu gutera akabariro.

Umugabo n’umugore babasha kubona akanya bagasabana, bakishima ndetse bakanakina, mu gihe bakora cyangwa se barangije utwo turimo aribyo bituma cyane umugore atinyuka birushijeho umugabo, rimwe mu banga riryoshya imiterere y’akabariro hagati y’abashakanye.

Ku rugero ruri hasi cyane ugereranije n’abafatanya uturimo, ubushakashatsi bwakorewe ku ma couples ibihumbi bitandatu Magana inani na mirongo irindwi n’arindwi (6877) bwagaragaje ko iyo mugore akora imirimo yo mu rugo amasaha cumi n’atandatu naho umugabo we ayikora amasaha abiri, abo bombi baba bashobora gutera akabaririo inshuro mirongo inani na zirindwi n’ibice bibiri gusa mu mwaka (87.2) bivuze ko ari inshuro imwe n’ibice bitandatu(1.6) mu cyumweru.

Iyi nyigo iragaragaza cyane ko ntako bisa gufatanya uturimo two mu rugo dore ko usibye no gutuma akabariro karushaho kwitabirwa no kuryoha binatuma mu muryango Papa atagaragara nk’igisimba imbere y’abana n’ubwo bishobora kugabanya igitsure umubyeyi w’umugabo agomba ku muryango.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment