Video Abakobwa Beza

Ku myaka 57 yibarutse ikibondo none arabyicuza.

Umutegarugori, Susan Tollefsen, yabashije gukora ibidasanzwe ubwo yibarukaga ikibondo ku myaka 57 ubwo ubu afite imyaka 61. Nubwo atakibana n’umugabo we bitewe n’ivuka ry’icyo kibondo, yemera ko yakoze ikosa ryo kwibaruka mu zabukuru nubwo atabyicuza.

Yasobanuye ko gutandukana n’umufasha we, byaba byaratewe n’ivuka ry’uyu mwana w’umukobwa, umwana yibarutse yifashishije ikoranabuhanga ryo kurera intanga ngabo n’ingore byahujwe, bityo umwana akazavuka atavuye munda ya nyina, byatumije Susan Tollefsen asa n’ucanganyikiwe.

Mu nkuru ducyesha urubuga rwa 7sur7, Susan mu magambo ye yagize ati” Kugira Freya, nicyo kintu cyiza nakoze kurusha ibindi mu buzima bwanjye kandi sinicuza. Ariko ubu nsa nkaho ndi kubiryora…”.

Mu busobanuro yakomeje gutanga yagize ati” Nifuzaga kongera kugaragara nkaho ndi mutoya, nkamubona akura, agashyingirwa mbese nawe akaba umubyeyi. Byaba byiza rwose, batemereye uwabyara hejuru y’imyaka 50.Twiga byinshi cyane mu makosa yacu, kandi burya ikosa ryanjye ryabaye iryo kuba ntaramugize hakiri kare”

Uwo mubyeyi, Tollefsen ni mukuru cyane ugereranije n’abo aba ari kumwe nabo akuye umukobwa we ku ishuri dore ko nawe abyinubira agira ati” Ni abamama beza pe, ariko turatandukanye cyane. Baba bivugira ibyo gusohoka, iby’umuziki n’ibindi byinshi rwose ntazi na gatoya. Ugasanga inshuro nyinshi nifuza ubusore bwabo”.

“ Natinze kubona ko nari nkeneye umwana. Ubu nibwo ngiye nakumva agaciro k’igihe cyahise none kuva ubu singikeneye guta agahe na gatoya”.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment