Video Abakobwa Beza

Kubera gufuha, yaroze umugore we kubyibuha kugirango atazajya ava mu rugo

Uwo ni umugabo ufuha cyane w’umwongereza wahaga imiti itera kubyibuha umugore we Jaspreet Singh Gill kugirango abyibuhe bityo ajye aguma mu rugo.

Uwo mugore yatangiye kwibonaho ibyibuha ridasanzwe ubwo yabonaga ko arimo kwiyongera ibiro cyane, arinako ahinduka mu maso ndetse no ku ruhu.

Igitangaje ni uko umugabo we yamubuzaga kujya kwa muganga ngo hato ubwo burozi yamuhaga butazavumburwa.

Nk’uko inkuru ducyesha gentside.com ibivuga, uyu Jaspreet Singh Gill, ngo yarogwaga n’umugabo we aho umugabo we yashiraga uburozi bubyibushya mu byo kurya by’umugore we.

Mu gihe uwo mugore yinubiraga ububihe bw’ibyo biryo, umugabo we yamubwiraga ko agomba ku birya kuko yabimutekeye kubera urukundo amufitiye bityo umugore bikarangira abiriye.



Nyuma yo gutoteza cyane umugore we, yafashe icyemezo cyo kumubyibuhisha imiti

Mu myaka myinshi, bwana Singh, yagaragaje umwaga ku mugore we cyane, ubwo yamugenzuraga cyane, akamugirira nabi ku buryo butandukanye, akamubuza gukora ndetse akaba ari nawe wamuhitiragamo imyenda yo kwambara.

Usibye kumutuka inshuro zitari nkeya, umutegarugori Singh we ataramenya ibyaribyo, yakekaga ko umugabo we icyo yishakira ari ukumubangamira muri gahunda ye yo kwishyira ku mubyimba uboneye ijisho, nubwo mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize wa 2010,umutegarugori Singh, yahawe n’umugabo we imiti y’uburozi bubyibushya bimuviramo kubyimbirwa ndetse no kuribwa mu mazuru.

Nyiri gukora ayo mahano bwana Singh ubwo yabazwaga na polisi ibyo yakoze, mu magambo atuje yagize ati” Nifuzaga gusa ko abyibuha, akagira ibiro byinshi”.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment