Video Abakobwa Beza

Uburyo 8 ushobora gushimishamo umukunzi wawe kumunsi mukuru nta mafaranga mufite yo gukora ibihenze

Rimwe na rimwe hari igihe ugira utya ukabona umukunzi wawe agize anniversaire, cyangwa se ibindi birori bigusaba ko umuba hafi ukamugaragariza urukundo dore ko hari n’igihe bigusaba kuza kwikora kumufuka .Mubyukuri rero hari igihe uba ukunda umuntu ariko uri umukene cyangwa se uwo munsi we ukagera ntagafaranga wibutsheho.Ibyo rero ntibyakubuza kuza kumushimisha kuko hari uburyo bukurikira ushobora gukora akinshima kurusha uko wari kujya kuguza amafranga yo kumugurira za chocolat,deodorant n’ibindi byinshi.

1. Indirimbo

Shaka indirimbo uzi ko uwo ukunda akunda kumva maze uyimwoherereze, haba kuri CD, kaseti (tape) cyangwa kuri e-mail, niba mutari kumwe. Niba ahari uyishyiremo muyumvane cyangwa se munayiririmbane.

2. Indabyo zo mu busitani

Niba wari ufite impungenge z’ uko utazabona ubushobozi bwo kugurira umukunzi wawe amaroza kuko wenda ahenze cyane, burya nta muntu wavuze ko ugomba gutanga amaroza. Ushobora no gutanga izindi ndabyo wakura nko mu busitani bw’ aho uba cyangwa se ukanazigura kuko hari izihendutse cyane kuko burya indabyo zisanzwe nazo zishimisha nk’izo umuntu aba yaguze.

3. Ikorere ubwawe impano aho kuzigura.

Ibintu nka Chocola, gateaux n’ ibindi bigurwa abantu bakunda gutanga nk’impano usanga bihenze, nyamara kubyikorera bishoboka. Ushobora rero gusoma uko ibi bintu bikorwa ubundi ukagura ibikoresho ukabyikorera utanze amafaranga make cyane. Ibi kandi ngo bishimisha uwo ukunda cyane kuko abona ko wafashe umwanya wawe ukamukorera impano uko ubishoboye. Ibi ariko si ibintu ukora imburagihe ahubwo ni byiza ko ubitangira hakiri kare kuko uba utabimenyereye kugira ngo hato utavaho ubyica.

4.Impano isanzwe nayo igaragaza urukundo.

Uretse ibyo amatangazo avuga mu rwego rwo gukurura abaguzi, burya za diamand cyangwa se ibindi bintu bihenze nta bwo ari byo bituma uwo ukunda akwihebera. Fata amafaranga ufite ubundi umugurire nk’ udukomo, amaherena, cyangwa se impeta iri ku giciro ushoboye. Burya nabyo biramushimisha cyane.

5. Gutanga amafaranga menshi ku tuntu duto bishobora gutuma wicuza

Impano y’ umunsi mukuru w’umukunzi wawe igomba kuba koko ari impano ureba ukabona ko uyiguhaye akubwira ati: “Nkwitayeho kurusha bose”. Ushobora kumutunguza iyi mpano ari ku kazi, wambaye imyenda yawe myiza; ibi bizamushimisha cyane. Fata ifoto yanyu mwembi mukunda ubundi uyikoreshe ku buryo igaragara neza ubundi uyishyire nko muri cadre (frame) ubundi uyimuhe. Ibi bizamushimisha cyane. Hari abishima cyane ubahaye ikintu gito kandi gisanzwe nk’ umugati wa sandwich.

6. Urukundo rwanyu ntabwo ruzapfa, shaka rero akantu kazahoraho mu gihe mukiriho.

Niba ufashe umwanya wawe ugashushanya ikarita uko ubishoboye n’ intoki zawe, bizashimisha cyane uwo ukunda kurusha uko wajya mu isoko ukagura carte postal maze ukandikaho interuro nke. Niba ufite amabara nayo uyakoreshe kugira ngo agashushanyo kawe karusheho kugaragara neza.

7. Mwigumire mu rugo mwirebere filime.

Benshi barasohoka, namwe mushobora kuba mwarasohotse inshuro zitari nke. Niba uyu munsi mudafite ubushobozi bwo kuba mwasohoka ntabwo ijuru riguye. Kubera akazi ntabwo ukunda kumarana igihe n’ umukunzi wawe. Uyu munsi rero kora ikidasanzwe ubundi wirirwane n’ uwo ukunda wenda munirebere filime mwembi.

8. Ihitiremo akandi kantu mwakora.

Burya nta gikorwa cy’ urukundo cyaruta gushaka ikintu gishya mwakora mwembi kandi nta mafaranga mutanze. Urugero, ushobora kureba ahantu habereye ibirori kwinjira ari ubuntu ubundi muhagere. Nabyo birashimisha.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment