Nkuko bisanzwe bivugwa hanze aha ;ngo umuco wo kureshya abagabo bikozwe n’ igitsinagore si ibintu by’irwanda nyamara benshi mu rubyiruko rw’ubu, rwagaragaje ko ahubwo ari bimwe mu bitanga amahirwe yo kubona inshuti ikwiyumvamo nawe uyiyumvamo. Hari bimwe twabasomeye ku rubuga rwa internet rwitwa www.en.allexperts.com Ku bijyanye no kureshya abagabo Ngo bimwe muri ibi harimo ; kwiyumvamo ko wikunze wowe ubwawe harimo kwigirira icyizere kandi ukumva ko uri mwiza wowe ubwawe nta wundi wigereranijeho ubu ni bwo buryo bwa mbere bugufasha kuba wareshya umuhungu. kwiyitaho ku mubiringo ibi ntibivuze kwishyiraho makiyaje ikabije cyangwa kwambara imyenda ihambaye,iyo wambaye imyenda isanzwe bikubereye biba bihagije kuri kugira ngo abone uteye amabengeza. Kwiyoroshya, ku musetsa no kumusekera ngo imbere ye ukaba uwo uri we ntiwiyoberanye kugira ngo nibura abone ko umwiyumvamo ,nawe kandi ko nta nicyo umuhishe hakiyongeraho niyo nseko kuko ku mwenyura biri mu bintu bikuru bireshya abagabo. kumubwira ko ukunda imico ye kandi ukajya umugira inama zo mu buzima ukamwemeza ko umukundira imico ye yaba imyiza cyangwa imibi ukamugira n’inama zitandukanye zo mu buzima ngo kabone niyo ntabyo wowe waba ukurikiza. gukoresha ijwi risendereye akarigira ijwi riri hasi ritari hejuru mu gambo wumva ko harimo gutinda nako kudakabije umugabo cyangwa umuhungu. gukoresha ibimenyetso by’umubiri igihe cyose uri gusha kugira icyo umubwira ushobora nko ku mwicira ijisho kumukubita agashyi n’ibindi… ngo ibi bituma akugirira amatsiko kandi akagukurikirana. kuvuga make mbega akavuga inkuru azica hejuru kuko bituma umuhungu yifuza kumenya ibikurikira ubutaha akazabikubaza. kandi mu byo uvuga ukirinda kwivuga nabi. Ngo ibi rero bikaba byaguha amahirwe nk’ umukobwa mukwigarurira umuhungu wumva ushaka ko mwabyumva kimwe, kuko nyuma yo kubona ko afite uko asigaye akwiyumvamo ;ushobora kumubwira noneho ko umukunda,ariko mu gihe cyose uzabona atishimiye ibyowakoze kuva kuntangiriro ngo nta mpamvu yo guhatiriza.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Uburyo butandukanye umukobwa yakoresha mu kureshya umuhungu
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment