Video Abakobwa Beza

Urukundo nyarwo ICYO aricyo

Biragoye cyane kubona ubusobanuro cyangwa igisubizo cy’iki kibazo kuko urukundo rusobanurwa muburyo bwinshi kubantu batandukanye. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, hari ibintu byinshi wakwifashisha mukumenya urukundo nya rukundo.(Unconditional love).

Abantu benshi uzumva bavuga ko bakunda cyangwa bakundwa nyamara atari ukuri ahubwo baritiranyije urukundo. Gusa mbere y’uko tureba icyo "urukundo nyakuri" ari cyo, reka tubanze turebe icyo rutari cyo.

Ibi ni bimwe mubimenyetso bikunze kugaragara hagati y’abakundana nyamara ibi ntabwo ari urukundo.

1. Ubwoba mu rukundo

2.Kwiharira umuntu

3.Kuba hari icyo witeguye gukura kuwo ukunda

4.Lust(kugira strong feeling zijyanye na sexual desire)

5.Possessiveness(gushaka kwikubira no kwiharira ugukunda ugasa nk’aho umugize umuretwa wawe...)

Ibi byose tubonye hejuru ntabwo ari urukundo.

Urukundo rero ni iki?

Urukundo nyakuri ni urutagira condition(unconditional love) izindi zose ntabwo ari inkundo.

Ubundi niba ukunda umuntu ugomba kumukundira uwo ariwe, uwo yari we mbere y’uko umumenya (kubakundana bakuze) ndetse ukamukundira uwo azaba we mugihe kizaza.

Birazwi ko abantu bahinduka mu kanya gato, ntabwo rero urukundo nyarukundo ruhindurwa n’ibihe.

Urugero rwihuse natanga ni ku babyeyi. Ababyeyi bose bavuga ko bakunda abana babo cyane!!! Ariko niba ubyaye umwana agakura bwacya agatwara inda ukamwirukana ntaho kujya afite, ukamuca...

Birumvikana ko uba utamukundaga mbere hose ahubwo hari impamvu yatumaga uvuga ko umukunda! Bityo imwe muri izo mpamvu iba ihavuye bigatuma wumva utakimukunze.

Tuzakomeza kugice cyakabiri turebere hamwe uburyo wamenya niba koko mu buzima warigeze ukunda cyangwa ukundwa urukundo nyarwo. Tuzareba kandi n’izindi ngero nyinshi wakwifashisha mu kumenya niba koko ukubwira ko agukunda niba agukunda cyangwa hari indi mpamvu agukundira.

Ikibabaje rero ni uko benshi muri twe tubaho tukarinda tugera ku iherezo tutarigeze dukunda cyangwa dukundwa bya nyabyo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment